Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR Rev Ndayizeye Isaïe yagarutse ku bikorwa itorero riteganyiriza urubyiruko, avuga ko mu mwaka utaha, Itorero ashumbye rizubaka sitade y’umupira w’Amaguru, izafasha urubyiruko kugaragaza impano zarwo mu mupira w’amaguru, ndetse no kuvuga ubutumwa bwiza.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri Tariki 2 Ukuboza, Rev Isaîe yavuze ko umwaka utaha, Itorero ayoboye, ritenganya kubaka sitade y’umupira w’amaguru, igamije kuvuga ubutumwa bwiza mu rubyiruko, no kurufasha kugaragaza impano zabo, mu buryo bwo kubashyigikira.
Ati “Umwaka utaha Itorero riri guteganya kuba sitade y’umupira w’amaguru, aho urubyiruko ruzajya ruhurira rukiga ijambo ry’Imana ndetse rukagaragaza impano zarwo, mbega bizadufasha mu buryo bwo kubigisha no kubakurikirana.”
Rev. Ndayizeye Isaïe yongeyeho ko bafite gahunda y’ivuga butumwa ryifashisha umupira w’amaguru binyuze muri porogaramu 50 z’ikorera mu gihugu hose, ndetse kuri ubu rifite abana bagera ku bihumbi 7000, bigishwa ijambo ry’Imana ndetse no gukina umupira w’amaguru, aho bigamije guteza imbere Impano zabo.
Ati “Tugira gahunda y’ivugabutumwa yifashisha umupira w’amaguru dokorera muri porogaramu zigeze kuri 50 mu gihugu hose, dufite abana bageze mu bihumbi 7000 buri wa Gatandatu baza bakigishwa gukina umupira w’amaguru ndetse n’ijambo ry’Imana, hakaba hari gahunda yo kubaka stade mu rwego rwo guteza imbere impano z’abana”
Yanavuze ko hari n’indi mishinga iri torero riteganya kuzakora nko kubaka amashuri y’ikitegererezo na kaminuza ndetse no kubaka ibitaro.
Itorero ADEPR rifitanye ubufatanye n’Umuryango Football Ambassadors, aho bafatanya mu bikorwa byo kuvuga ubutumwa Bwiza binyuze mu mupira w’Amaguru.
