Abifuza amatike y’igitaramo ‘Umuyoboro Live Concert’ cya Alex Dusabe, bashyizwe igorora

Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo umuhanzi Alex Dusabe akore igitaramo cy’amateka yise ‘Umuyoboro’, aho azaba yizihiza imyaka 25 ari mu muziki wo kuramya no guhuhimbaza Imana. Kuri ubu, abifuza kugura amatike y’igitaramo cye boroherejwe uburyo bwo kuyabona.

Iki gitaramo giteganyijwe kuba tariki 14 Ukuboza muri Camp Kigali, aho azaba ari kumwe n’abandi bahanzi bakomeye barimo Bosco Nshuti nawe uzwi cyane mu muziki uhimbaza Imana ndetse na Pastor Lopez ukomoka mu Burundi uzwi mu ndirimbo ‘Imana y’akandi karyo’

Alex Dusabe wigaruriye imitima y’abanyarwanda mu myaka 25 ishize bitewe n’ubuhanga ndetse n’uburyohe buri mu ndirimbo ze, aherutse gutangaza ko yishimira ko ibihangano bye byakijije abantu benshi we atashoboraga kugeraho.

Zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane, harimo ‘Umuyoboro’ yanahereyeho yinjira mu muziki uhimbaza Imana, ‘Kuki turira, Hora ku ngoma, Njyana I Gologota, Ngwino, ibyiringiro, Urukundo rw’umukiza’ n’izindi.

Iki gitaramo kukinjiramo n’amafranga ibihumbi 5000frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 10,000frw n’ibihumbi 20,000frw mu myanya y’icyubahiro ndetse n’ibihumbi 25,000frw mu nyanya y’ikirenga.

Abifuza kugura amatike yo kuzitabira iki gitaramo, boroherejwe mu buryo bwo kuyagura, bitewe n’uko hashyizweho ahantu 12 mu mujyi wa Kigali wayagurira, ndetse waba uguze itike ukoresheje kompanyi y’itumanaho ya Airtel ukagabanyirizwa 10%.

Alexis Dusabe afata iki gitaramo nk’umunsi w’amateka wo gushima Imana yabanye na we mu myaka 25 amaze mu muziki.

Ati “Ni igitaramo nzizihirizamo imyaka 25 maze mu muziki kuko mu 2000 nibwo nakoze indirimbo yanjye ya mbere nise ‘Umuyoboro’, ari na yo mpamvu nayicyitiriye.”

Ku wa 14 Nzeri 2025, Alexis Dusabe yamuritse umusogongero w’iyi Album ye ‘Amavuta y’Igiciro’, mu gitaramo cyitabiriwe n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda n’abandi bakunda indirimbo ze, cyabereye kuri Dove Hote ahazwi nko mu ‘Ijuru rya Dove’

Alex Dusabe, aherutse gusogongeza abakunzi b’indirimbo ze muri Nzeri, mu Ijuru Dove Hotel
Alex Dusabe ni umwe mu bahanzi bafatwa nk’ikitegererezo mu muziki wo guhimbaza Imana mu Rwanda

More From Author

‘Gospel’ yisubije icyubahiro: Abahanzi bahimbaza Imana bakurikirwa cyane kurusha aba ‘secular’ kuri YouTube

Gentil Misigaro na Rhoda bibarutse umwana wa gatatu, bamuragiza Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *