Women Foundation Ministries na Noble Family Church, bateguye igikorwa cyo gushima Imana bise ‘Thanksgiving in Action’ kigiye kuba ku nshuro ya 19, kimaze kuba umwihariko wo gufasha abatishoboye.
‘Thanksgiving in Action’ igikorwa ngarukamwaka cyatangiye mu 2006, aho kigamije kugaragaza ishimwe binyuze mu bikorwa byo gufasha abatishoboye.
Kuri ubu icy’uyu mwaka, giteganyijwe kuba ku wa 28 Ugushyingo 2025, kuva saa 11:00 za mu gitondo, kur Noble Family Church Kagugu, kikazarangwa no kwizihiza imyaka 19 bamaze bakora uyu murimo.
Mu bindi bikorwa bizakorwa, harimo ko ku wa 28 Ugushyingo, saa 16:00 aho Women Foundation Ministries ikorera, hazabera amateraniro yi gushimana Imana, azigishwamo n’Umushumba Kingsley Okonkwo n’umufasha we Pasteri Mildred Kingsley Okonkwo, bo muri Nigeria.
Ku wa 29 Ugushyingo, hazaba umwiherero w’abashakanye (Couple Retreat) uzaba ugenewe gusa, imiryango yatumiwe.
Umunsi wo gushima Imana wa ‘Thanksgiving in Action’ watangijwe mu mwaka wa 2006, ugamije kugaragaza ishimwe binyuze mu bikorwa bifasha abatishoboye.
Mu myaka ishize, hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo gusangira n’imfubyi n’abapfakazi 100 mu 2006, gufasha abasirikare bamugariye ku rugamba n’imiryango yabo 119 i Kanombe mu 2009, gufasha imiryango 141 itishoboye i Gasogi mu 2010, ndetse no gufasha imiryango yimuwe Batsinda yari ituye mu Kiyovu mu 2011.


Umushumba wa Women Foundation Ministries a Noble Family Church Apotre Mignnone Kabera, mu bikorwa byo gufasha.

