Choir Sayuni yashyize hanze indirimbo nshya “Ibibindi n’Imuri”, ishingiye ku nkuru ya Gidiyoni

Korali Sayuni, imaze imyaka irenga 30 mu murimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ibibindi n’Imuri”, ishingiye ku nkuru ya Gidiyoni n’intwaro zidasanzwe Imana yamufashishije mu gutsinda Abamidiyani.

Iyi korari yatangiye umurimo w’Imana mu 1991, aho icyo gihe yari korari y’icyumba cyo mu Cyahafi mu Mudugudu wa Nyarugenge. Mu 1996 ni bwo yagizwe korari nkuru y’umudugudu wa Cyahafi, ihabwa izina rya Sayuni, itangira ifite abaririmbyi 10. Perezida wayo wa mbere yabaye Hategekimana Leonard.

Mu myaka imaze ikora, Korali Sayuni yateye intambwe mu kwagura umubare w’abaririmbyi, kugura ibikoresho bya muzika bigezweho no gukora ingendo zitandukanye z’ivugabutumwa. Yagize uruhare kandi mu bikorwa by’imibereho myiza, birimo gufasha abatishoboye, kuremera abafite imishinga iciriritse no kwifatanya n’inzego za Leta mu bikorwa bitandukanye. Yanagize uruhare mu iterambere ry’umwuka, aho yabyaye abadiyakoni n’abashumba.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, iyi korari yasobanuye ko igitekerezo cy’indirimbo “Ibibindi n’Imuri” cyaturutse ku ndirimbo ngufi y’ ikorasi bari basanzwe baririmba, bakabona ko ubutumwa bwayo bukora ku mitima y’abakristo. Bahisemo kuyagura bayihindura indirimbo yuzuye kugira ngo ubutumwa bugere ku bantu benshi.

Ubutumwa bw’iyi ndirimbo bushingiye ku nkuru yo muri Bibiliya ya Gidiyoni, aho Imana yakoresheje ibibindi n’imuri mu guhangana n’ingabo z’Abamidiyani. Korari Sayuni ivuga ko yashakaga kwibutsa abantu ko Imana ishobora gukoresha n’ibintu bisa n’ibisuzuguritse kugira ngo irwanirire ubwoko bwayo.

Korari Sayuni yatangaje ko iyi ari indirimbo iri iya mbere mu ndirimbo esheshatu nshya yamaze gutegura, ikaba iteganya gukomeza gusangiza abakunzi bayo ibihangano bishya, ibiterane byagutse ndetse aho bategura gukora igitaramo gikomeye mu mwaka wa 2027.

More From Author

Papa Leo XIV yababariye uwamukubise Ishapule mu maso -Peru 

Shaddyboo yavuze ko Ubukristo budakwiye gufatwa nk’idini ry’Abazungu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *