Love Family Choir yashyize hanze indirimbo “Ooh Yesu” ivuga ku mahoro n’ibyishimo bibonerwa muri Kristo Yesu

Nyuma y’ukwezi kumwe gusa isohoye indirimbo yari itegerejwe na benshi, Korali Love Family ikomeje umuvuduko udasanzwe mu murimo w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo zihimbaza Imana, aho yamaze gushyira hanze indirimbo nshya bise “Ooh Yesu”, ikubiyemo ubuhamya bw’amahoro n’ibyishimo umuntu agira iyo yakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza.

Aganira na paradise, ubuyobozi Love Family bwasobanuye ko iyi ndirimbo igaragaza amarangamutima y’uwamaze guha Yesu ubuzima bwe, akaba ahamya adashidikanya ko no mu bihe bikomeye Yesu amubera ibyiringiro n’Umuyobozi mwiza muri byose.

Bagize bati: “Indirimbo ‘Ooh Yesu’ ishaka kugaragaza amarangamutima y’uwamaze kwizera Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza. Aho ahamya kandi yemeza ko iyo ubuzima bw’umuntu bwamaze kwakira Yesu Kristo, nyirabwo abaho mu mahoro n’umunezero, ndetse no mu bihe bigoye uwo Yesu amubera ibyiringiro n’Umuyobozi mwiza muri byose.”

Indirimbo zabanje zahembuye imitima ya benshi

Iyi ndirimbo nshya ije ikurikira izindi ndirimbo z’iyi korali zakunzwe cyane zirimo “Turirimbe” ndetse na “Amateka ya Yesu”. Abagize iyi korali bavuga ko bakiriye ubuhamya bw’abantu bagaragaza ko Imana yaganiriye na bo inyuze muri izo ndirimbo.

Bavuga ko basubijwemo imbaraga zo kwizera Imana, bibukijwe ko ari Yo yagiye ibana na bo mu bihe bigoye baciyemo, ibyo bikabatera gukomeza gutumbira imirimo yayo mu gihe kiri imbere.

By’umwihariko, indirimbo “Amateka ya Yesu” yahawe umwanya wihariye kuko ari na yo yitiriwe umuzingo wabo wa mbere (Album). Abayumvise bashimangiye ko ibibutsa ko nubwo umuntu yagerageza bikanga, adakwiye gucika intege kuko Yesu ari hejuru ya byose kandi atabara mu gihe umuntu abona ko acitse intege.

Urukundo rwa Korali Love Family rushingiye ku buhamya bwabo

Iyo Korali Love Family isubije amaso inyuma ikareba aho yatangiriye n’aho igeze uyu munsi, isanga byose ari imbaraga z’urukundo rw’Imana yakomeje kubabera maso ikababumbatira mu murimo wayo.

Bati: “Nka Korali Love Family by’umwihariko iyo dutekereje itangira ryacu, tubona ko byose ari urukundo rw’Imana yakomeje kutubungabunga tukaba tugikora uyu murimo wayo. Urukundo turirimba ni ubuhamya bwa buri umwe, ariko bubumbiye mu buryo Imana yagiye ibana natwe igakorana natwe.”

Bafite imigambi irimo ibitaramo n’ibikorwa by’urukundo

Nyuma yo gushyira hanze indirimbo “Ooh Yesu”, Korali Love Family irateganya gukomeza kugeza ku bakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana izindi ndirimbo zigize umuzingo wabo wa mbere witwa “Amateka ya Yesu”, ugizwe n’indirimbo 8 zose hamwe.

Uretse gusohora indirimbo, iyi korali irateganya no gukora ibitaramo (concerts) bitandukanye mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu Ntara hagamijwe kwamamaza urukundo rwa Yesu. Bazanakomeza kandi gukora ibikorwa by’urukundo nk’uko basanzwe babikora, ndetse n’ibindi bikorwa byose bishobora kunyuzwamo ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

More From Author

Donard Trump yavuze ko yizera ko azajya mu ijuru napfa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *