Chorale Urumuri ya ADEPR Rukurazo yahumurije abaremerewe n’imitwaro mu ndirimbo “Bisunike”

Chorale Urumuri ibarizwa muri ADEPR Rukurazo yashyize hanze indirimbo nshya yise “Bisunike”, iri mu ndirimbo zigize umuzingo (Album) wayo mushya yise “Abirusha Imbaraga”, wakozwe mu buryo bwa Live Recording.

Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bw’ihumure n’ibyiringiro, bushingiye ku kuba Imana ifite ubushobozi bwo gukuraho ibiremereye abantu, kabone n’ubwo byaba bisa n’imisozi ibari imbere.


Mu butumwa iyi korari yahaye abakunzi bayo, yabashishikarije kugeza imitwaro yabo kuri Yesu, kuko ari we ubasha kubaruhura. Yavuze ko iyi ndirimbo igenewe bose, baba abamaze kubona ubufasha bw’Imana n’abakirindiriye.

Yagize iti: “Nawe ufite ibyakubereye umutwaro, bibwire Yesu abigusunikire mu izina rya Yesu.” Yanashishikarije abakunzi bayo gusangiza abandi iyi ndirimbo kugira ngo na bo bagerweho n’ubutumwa bwayo.

Chorale Urumuri imaze imyaka isaga 20 mu murimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo. Yatangiye mu kwezi kwa Mata 2002, itangijwe n’abantu bane bakomokaga mu matorero atandukanye yo muri paruwasi yakoreragamo.

Mu 2003, yatangiye kujya iririmba mu materaniro yo ku wa Kane, rimwe na rimwe ikanahabwa umwanya wo kuririmba ku Cyumweru. Mu Kanama 2004, hemejwe ko iba korari yemewe, ihabwa ubuyobozi, naho mu 2005 ihabwa izina rya Chorale Urumuri.

Mu bikorwa byayo, mu 2018 yakoze indirimbo umunani z’amashusho, naho mu 2020 ikora izindi eshanu z’amajwi. Ibi bikorwa byari bigamije kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo no gufasha abantu gukomezwa n’Ijambo ry’Imana. Iyi korari yanagize uruhare mu gufasha abatishoboye, cyane cyane mu kubona ubwisungane mu kwivuza no kubafasha mu mibereho.

Mu 2026, yakoze umuzingo w’indirimbo esheshatu yise “Abirusha Imbaraga”, ukaba warakozwe mu buryo bwa Live Recording. “Bisunike” ni imwe mu ndirimbo ziwugize zamaze gushyirwa hanze.

Kugeza ubu, Chorale Urumuri iyobowe na Nsengiyumva Philemon, ikaba ifite umuryango mugari urenga abantu 150. Ikomeje kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo no kugira uruhare mu iterambere ry’abayigize n’abandi Banyarwanda, haba mu buzima busanzwe no mu gutanga inama.

More From Author

Mu Buhinde: Abagabo batatu b’Abayisilamu bakatiwe gufungwa burundu bazira kubaga inka

Nari ntaraba muzima” Bill RUZIMA yatanze ubuhamya bwakoze ku mitima y’abitabiriye igitaramo cya ‘Selah Concert III’ – Camp Kigali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *