Umuramyi Eric Reagan Ngabo ari mu bahanzi bahatanira ibihembo muri America Gospel Awards, aho indirimbo ze ebyiri zatoranyijwe mu byiciro bitandukanye by’iri rushanwa mpuzamahanga.
Ngabo ahatanye n’indirimbo ‘Yesu Ndagukunda’ mu cyiciro cya Best Gospel Inspirational Song, mu gihe ‘Amashimwe’ ihatanye mu cyiciro cya Best Gospel Praise Song.
Uyu muramyi yavuze ko kuba ibihangano bye byatoranyijwe muri iri rushanwa ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwa muzika, by’umwihariko mu kugeza umuziki wa Gospel w’Ikinyarwanda ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati: “Kuba indirimbo zanjye zatoranyijwe muri aya marushanwa ni intambwe ikomeye ku rugendo rwanjye rwa muzika, kandi binagaragaza ko umuziki wa Gospel ukorwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda ushobora kugera ku ruhando mpuzamahanga, byose bishimangira imirimo y’Imana ku muhamagaro wanjye.”
America Gospel Awards (Maranatha Global Gospel Awards -USA) ni amarushanwa mpuzamahanga ahuza abafite impano mu byiciro bitandukanye birimo kuririmba, imbyino, gukina filimi no gucuranga.
Ngabo yasabye abakunzi be kuzamushyigikira igihe cyo gutora nikigera, avuga ko gutora indirimbo ze ari uburyo bwo gushyigikira ubutumwa bwiza no guteza imbere umuziki wa Gospel w’Ikinyarwanda.
Biteganyijwe ko gutora muri iri rushanwa bizatangira mu Ukwakira 2026, nubwo itariki nyirizina itaratangazwa.
Uretse aya marushanwa, Eric Reagan Ngabo ari no mu myiteguro ya Album ye nshya, avuga ko imirimo yo kuyitunganya igeze kuri 95%, ndetse ko izina ryayo azaritangaza mu minsi iri imbere.

Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Eric Reagan Ngabo, yatangaje ko ari mu barimo guhatana mu marushanwa ya America Gospel Talent aho afitemo indirimbo ebyiri ahamya ko ari ikimenyetso cy’uko Imana ikomeje gukorera ibitangaza ku muhamagaro we.
America Gospel Talent Awards ni amarushanwa mpuzamahanga y’impano ategurirwa akanabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), aho abahanzi n’abandi bafite impano bahatana mu byiciro bitandukanye birimo kuririmba, imbyino, gukina filimi, gucuranga n’ibindi.
Mu cyiciro cy’amajwi (Vocal Division), harimo n’icyiciro cya Inspirational/Gospel, aho abahanzi baririmba indirimbo zishingiye ku myemerere ya Gikristo bahatana, bagasuzumwa ku bwiza bw’amajwi, ubushobozi mu muziki, uko bageza indirimbo ku bayumva, icyizere n’uburyo bahagarara imbere y’abakumva.
Muri ayo marushanwa Eric Reagan Ngabo afitemo indirimbo ebyiri zihatanye mu byiciro bitandukanye ari zo ‘Yesu Ndagukunda’ ihatanye mu kiciro cyitwa ‘Best gospel inspiratinal song’ indirimbo nziza hamwe n’indi yise amashimwe ihatanye mu cyiciro cya ‘Best Gospel Praise song.’
Reagan Ngabo avuga ko kuba ibihangano bye byatoranyijwe muri ayo marushanwa ari intambwe ikomeye ku rugendo rwe rwa muzika, z’Ikinyarwanda.
Yagize ati: “Kuba indirimbo zanjye zatoranyijwe muri aya marushanwa ni intambwe ikomeye ku rugendo rwanjye rwa muzika, kandi binagaragaza ko umuziki wa Gospel ukorwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda ushobora kugera ku ruhando mpuzamahanga byose bishimangira imirimo y’Imana ku muhamagaro wanjye.”
Yagaragaje ko kuba indirimbo ziririmbwa mu Kinyarwanda zishobora guhatana mu marushanwa mpuzamahanga ari intambwe ishimishije, kuko biha amahirwe umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ju rurimi rw’Ikinyarwanda kumenyekana no kugera ku bantu benshi hirya no hino ku Isi.
Ngabo aboneraho gusaba abakunzi be kuzamushyigikira igihe cyo gutora nikigera, avuga ko kumushyigikira binyuze mu gutora indirimbo ze ari uburyo bwo gushyigikira ubutumwa bwiza, ndetse no kugira uruhare mu guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda mu muziki wo guhimbaza Imana.
Ngabo agiye kwitabira amarushanwa ya ‘American Gospel Talent’ mu gihe ageze kure imirimo yo gutunganya Alubumu ye nshya aho avuga ko ibikorwa byo kuyitunganya bigeze ku kigero cya 95%, aho izina ryayo azaritangaza vuba.
Biteganyijwe ko gutora bizatangira mu Ukwakira 2026, aho itariki ya nyayo itaratangazwa icyakora kwitabira ayo marushanwa bikazaba ari ikiciro cyiza kuri buri muramyi wese kuko agira igihe gihagije cyo kunyura imbere y’abakunzi b’umuziki agaragaza impano ye.
REBA HANO INDIRIMBO ZA ERIC REAGAN NGABO YISE YESU NDAGUKUNDA HAMWE NA AMASHIMWE ZATORANYIJWE MURI AMERICA GOSPEL AWARDS
