Irakoze Tamara Bolden, umukobwa w’imfura wa Rev. Alain Numa, yakoze ubukwe n’umusore Isaiah Anthony Bolden mu muhango wabereye muri Maine, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ubukwe bwa Tamara na Isaiah Anthony Bolden bwabaye ku wa 22 Kanama 2026, mu muhango witabiriwe n’abagize imiryango yombi, inshuti za hafi ndetse n’abandi bantu bari hafi y’uyu muryango.
Icyaranze uyu muhango mu buryo budasanzwe ni uko Rev. Alain Numa, se wa Tamara, ari we wayoboye umuhango wo gusezeranya abakwe. Ni igikorwa cyagaragaje umwihariko w’uyu munsi ukomeye ku muryango wa Numa, kuko se w’umugeni ari na we wagize uruhare rukomeye mu kubashyingira imbere y’Imana.
Tamara yari yarambitswe impeta
Urukundo rwa Tamara na Isaiah rwari rumaze igihe, ndetse ku wa 25 Kamena 2025, Tamara yari yatangaje ko yambitswe impeta n’umukunzi we.
Icyo gihe yagaragaje ibyishimo bidasanzwe byo kuba yarabonye umuntu yiyumvamo kandi umuha umutekano, n’ ibyishimo, anagaragaza ko yari yiteguye gutangira urundi rugendo rw’ubuzima ari kumwe na we.
Nyuma y’igihe bakundana no gutegura ubukwe, bombi bageze ku ntambwe yo gusezerana imbere y’Imana, ndetse batangira ubuzima bushya nk’umugabo n’umugore.
Umuryango wa Rev. Alain Numa wishimiye intambwe y’imfura
Nyuma y’umuhango, Rev. Alain Numa yagaragaje ibyishimo byo kubona umukobwa we w’imfura atangiye ubuzima bw’abashakanye.
Tamara na we azwi mu bikorwa byo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse akaba akomeje ibyo bikorwa mu gihe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakomereje amasomo ya Kaminuza.
Rev. Alain Numa ni umukozi w’Imana uzwi mu Itorero Guérison des Âmes, riyoborwa na Apôtre Sosthène Serukiza, ndetse akaba n’umuyobozi muri MTN Rwanda.
Mu bitabiriye ubukwe bwa Tamara Irakoze Bolden na Isaiah Anthony Bolden harimo inshuti n’abavandimwe b’umuryango wa Rev. Alain Numa, barimo se wa Coach Gaël, wari kumwe n’umugore we n’abana.
Ubukwe bwa Tamara na Isaiah bwabaye umunsi w’ibyishimo ku miryango yombi, by’umwihariko kuri Rev. Alain Numa, wagize umwanya wihariye wo gusezeranya imfura ye n’umugabo we imbere y’Imana.




