Umuvuduko w’amaraso ukabije ni ikibazo cy’ubuzima gikunze kwibasira abantu benshi, ariko hari abawumarana igihe kirekire batabizi kuko akenshi utagira ibimenyetso bigaragara. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) rivuga ko uburyo bwizewe bwo kumenya ko umuntu afite hypertension ari ugupima umuvuduko w’amaraso, kuko abantu benshi bashobora kuba bawufite nta kimenyetso bafite.
Iyo umuvuduko w’amaraso ukomeje kuba hejuru kandi ntuvurwe, ushobora kwangiza umutima, ubwonko, impyiko n’ibindi bice by’umubiri. Nubwo bimeze bityo, hari ibimenyetso bishobora kugaragara cyane cyane iyo umuvuduko w’amaraso wazamutse cyane.
1. Kurwara umutwe cyane
Kurwara umutwe, cyane cyane iyo bibaye kenshi ahanini ukumva uribwa cyane umutwe, bishobora kujyana n’umuvuduko w’amaraso uri hejuru cyane. Ariko umuntu ntagomba guhita yemeza ko afite hypertension kubera kurwara umutwe gusa, kuko bishobora guterwa n’izindi mpamvu nyinshi.
2. Kuzungera
Umuntu ufite umuvuduko w’amaraso uri hejuru cyane ashobora kumva azungera cyane. Icyakora, icyakora nanone kugira ikizungera na byo bishobora guterwa n’ibindi bibazo by’ubuzima. Ni yo mpamvu gupima umuvuduko w’amaraso ari ingenzi kuruta kwishingikiriza ku bimenyetso gusa.
3. Kutabona neza cyangwa kubona ibicyezicyezi
Impinduka mu buryo umuntu abona, zirimo kubona ibintu bitagaragara neza cyangwa kubona ibicyezicyezi, zishobora kugaragara iyo umuvuduko w’amaraso wazamutse cyane. Niyo mpamvu mu gihe izi mpinduka zibaye, umuntu akwiye kwihutira gushaka ubufasha bw’abaganga.
4. Kubabara mu gituza
Kubabara mu gituza ni kimwe mu bimenyetso bidakwiye kwirengagizwa. Umuvuduko w’amaraso umaze igihe uri hejuru ushobora kugira ingaruka zikomeye ku mutima. Iyo ububabare bukomeye cyangwa bukajyana no guhumeka nabi, umuntu akwiye gushaka ubuvuzi bwihuse.
5. Guhumeka bigoranye
Umuntu ufite umuvuduko w’amaraso uri hejuru cyane ashobora kugira ikibazo cyo guhumeka cyangwa kumva adahumeka neza. Ariko na hano, guhumeka nabi bishobora guterwa n’indwara zitandukanye, bityo ntibihagije kwemeza ko umuntu afite hypertension.
6. Gutera k’u Mutima kudasanzwe
Hari abantu bashobora kumva umutima utera cyane cyangwa mu buryo budasanzwe. Ibi bishobora kujyana n’umuvuduko w’amaraso uri hejuru cyane. Iyo umutima utera nabi cyane cyangwa bikajyana no kubabara mu gituza no guhumeka nabi, ni ngombwa kwihutira kwa muganga.
7. Kumva urusaku cyangwa amajwi adasanzwe mu matwi
Kumva urusaku cyangwa amajwi mu matwi kandi nta kintu kiri kuyatera bishobora kugaragara mu gihe umuvuduko w’amaraso wazamutse cyane. WHO ivuga ko buzzing in the ears ishobora kuba kimwe mu bimenyetso bishobora kugaragara ku muntu ufite umuvuduko w’amaraso ukabije.
8. Isesemi no kuruka
Iyo umuvuduko w’amaraso ugeze ku rwego rwo hejuru cyane, umuntu ashobora kugira isesemi cyangwa akaruka. Ibi birushaho gutera impungenge iyo biherekejwe no kurwara umutwe bikabije, kubabara mu gituza, kutabona neza cyangwa gucanganyikiwa.
9. Kuva amaraso mu mazuru
Kuva amaraso mu mazuru bishobora rimwe na rimwe kugaragara ku muntu ufite umuvuduko w’amaraso uri hejuru cyane. Ariko ntabwo bivuze ko umuntu wese uva amaraso mu mazuru aba afite hypertension, kuko bishobora guterwa n’izindi mpamvu.
10. Gucanganyikirwa cyangwa kugira impinduka mu mitekerereze
Umuvuduko w’amaraso uri hejuru cyane ushobora kujyana no gucanganyikiwa, kugira impinduka mu mitekerereze cyangwa kumva umuntu atameze nk’uko asanzwe ameze. Iyo ibi bibaye hamwe n’umuvuduko w’amaraso ukabije, ni ikibazo gisaba ubufasha bw’abaganga bwihuse.
Nubwo ibi bimenyetso bishobora kugaragara, abantu benshi bafite umuvuduko w’amaraso ukabije nta kimenyetso bagaragaza. Ni yo mpamvu umuntu ashobora kumva ameze neza ariko akaba afite hypertension.
WHO isobanura hypertension nk’umuvuduko w’amaraso wa 140/90 mmHg cyangwa urenga, iyo ibipimo nk’ibyo byemejwe ku minsi itandukanye. Ni yo mpamvu umuntu adakwiye gutegereza ko ibimenyetso bigaragara mbere yo gupima umuvuduko w’amaraso.
Ni ryari umuntu akwiye kwihutira kwa muganga?
Iyo umuntu apimye umuvuduko w’amaraso ukagera kuri 180/120 mmHg cyangwa hejuru, cyane cyane iyo afite ibimenyetso nk’kubabara mu gituza, guhumeka nabi, kubabara umutwe bikabije, kutabona neza, isesemi, kuruka cyangwa gucanganyikiwa, akwiye gushaka ubuvuzi bwihuse.
Umuvuduko w’amaraso ukabije ni indwara ishobora guteza ibibazo bikomeye ku mutima, ubwonko n’impyiko iyo itamenyekanye cyangwa itavuwe neza. Icy’ingenzi ni uko kutagira ibimenyetso bitavuze ko umuntu nta hypertension afite.
Gupima umuvuduko w’amaraso buri gihe, kugira imirire iboneye, kugabanya umunyu, gukora imyitozo ngororamubiri no gukurikiza inama za muganga ni bimwe mu byafasha mu kuwugenzura.
Iyi nkuru igamije gutanga amakuru rusange ku buzima; ntabwo isimbura isuzuma cyangwa inama zitangwa n’umuganga.
