Mu gihe amakimbirane hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika akomeje gukaza umurego, hari impungenge z’uko ikibazo cy’ubwisanzure bw’amadini, by’umwihariko ku bakristo bo muri Iran, gikomeje kutitabwaho mu biganiro bigamije guhagarika intambara.
Muri iki cyumweru, ibihumbi by’Abanya Irani bateraniye mu muhango wo gusezera ku Muyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, mu muhango wari warasubitswe. Muri icyo gihe kandi, Iran na Amerika bongeye kugirana ibitero by’indege, ibintu byatumye agahenge kari kamaze iminsi hagati y’impande zombi gasenyuka.
Iyi ntambara imaze amezi atanu ikomeje nta gisubizo gifatika kiraboneka, mu gihe impande zombi zikomeje kurebana ay’ingwe.
Mu byumweru bishize, Iran na Amerika zari zageze ku masezerano y’ibanze agizwe n’ingingo 14 yari agamije gutanga umurongo w’ibiganiro byo guhagarika intambara. Icyakora, uko imirwano yongeye kubura, benshi batangiye kwibaza niba ayo masezerano agifite agaciro.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yabajijwe ku wa Gatatu uko abona agahenge hagati y’ibihugu byombi, asubiza agira ati: “Ntekereza ko karangiye.” Nubwo yavuze ayo magambo, yanagaragaje ko ibiganiro bishobora kongera gusubukurwa mu gihe haboneka ubushake ku mpande zombi.
Ariko nubwo hari icyizere gike cy’uko ibiganiro byakomeza, bamwe mu basesenguzi n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko gahunda y’ibiganiro iriho idakemura impamvu burundu zatumye intambara itangira.
Mu byo bagaragaza nk’ibyibagiranye harimo ikibazo cy’ubwisanzure bw’amadini muri Iran, aho amadini atemewe na leta, cyane cyane abakristo bahindutse bava mu idini rya Islamu, bavuga ko bakomeje guhura n’itotezwa, gufungwa ndetse no kubuzwa uburenganzira bwo gusenga mu bwisanzure.
Imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu n’imiryango ya gikristo ikomeje gusaba ko ikibazo cy’ubwisanzure bwi imyemerere cyashyirwa ku murongo w’ibiganiro byose bizakorwa hagati ya Iran n’Amerika, ivuga ko amahoro arambye adashobora kugerwaho hatitawe ku burenganzira bw’ibanze bw’abaturage.
Mu gihe ejo hazaza h’umubano wa Iran na Amerika hagikomeje kuba urujijo, abakurikirana politiki mpuzamahanga bavuga ko intambwe izafatwa mu minsi iri imbere izagena niba impande zombi zizagaruka ku meza y’ibiganiro cyangwa niba intambara izakomeza gufata indi ntera, ikarushaho kugira ingaruka ku baturage ndetse no ku matsinda y’amadini asanzwe ari mu kaga.

