Mu Rwanda hakunze kubera ibiterane bitandukanye bigamije kwamamaza ubutumwa bwiza, kuramya no guhimbaza Imana. Nubwo bimeze bityo, “Rwanda Shima Imana” ni kimwe mu bikorwa byagiye byigarurira imitima ya benshi kubera umwihariko wacyo, aho gihuza abakristo baturuka mu matorero atandukanye bagahurira hamwe ku ntego imwe yo gushima Imana no kuyihimbaza.
Iki gikorwa, kizongera kubera muri Amahoro Stadium ku wa 16 Kanama 2026, ntikigarukira gusa ku bitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana, ahubwo kiba ari umwanya wo guhuriza hamwe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu gusabira igihugu no gushimira Imana ibyo yakomeje kugikorera.
Kimwe mu bituma “Rwanda Shima Imana” iba idasanzwe ni uko itegurwa mu buryo butuma buri Mukristo yumva ayifitemo uruhare, atitaye ku itorero cyangwa idini abarizwamo. Kuva yatangira n’ igikorwa cyitabirirwa n’abaturutse mu matorero atandukanye, bahurijwe hamwe n’icyifuzo cyo guha Imana icyubahiro no kuyishimira.
Abakurikiranira hafi ibikorwa by’ivugabutumwa bahamya ko iki ari kimwe mu bikorwa bishyira imbere ubumwe bw’amadini, kuko kiba gifunguye ku bantu bose bafite umutima wo kuramya no guhimbaza Imana.
Ikindi gituma iki gikorwa gitandukana n’ibindi ni uko kiba gifite icyerekezo kirenze umuntu ku giti cye. Usibye guhimbaza Imana, haba hanibandwa ku gusabira igihugu amahoro, ubumwe n’umugisha, ibintu bituma benshi bakibona nk’umwanya wo kwifatanya n’abandi mu isengesho ryo gusabira u Rwanda.
Kuva kera, “Rwanda Shima Imana” yagiye irangwa n’ubwitabire bwinshi, aho ibihumbi by’abatuka mu madini n’amatorero atandukanye, bahurira hamwe mu bihe byo kuramya no guhimbaza Imana. Ibi ni kimwe mu bituma iki gikorwa gikomeza kuba kimwe mu biba bitegerejwe cyane buri gihe cyose hatangajwe igihe kizabera.
Nubwo abategura “Rwanda Shima Imana 2026” bataratangaza gahunda irambuye, abaririmbyi n’abazatanga ubutumwa, gutangaza itariki n’aho kizabera byamaze kongera icyizere mu bakristo benshi bari bategereje kongera guhurira muri iki gikorwa.
Mu gihe hasigaye ukwezi kurenga ngo kibe, abakristo batandukanye bakomeje gushishikariza bagenzi babo kuzacyitabira, bavuga ko ari amahirwe yo kongera guhurira hamwe, bagashima Imana ku byo yakoreye igihugu, bakanayisaba gukomeza kukirinda no kukiyobora mu bihe biri imbere.

Biteganyijwe ko Rwanda Shima Imana 2026 izabera muri Amahoro Stadium ku wa 16 Kanama 2026, aho hitezwe kongera guhurira imbaga y’abakristo baturutse hirya no hino mu Rwanda no hanze yarwo mu gikorwa cyo guhimbaza no gushima Imana.

