Patient Bizimana, Tumaini Byinshi na Eric Kadogo bagiye guhurira mu gitaramo cyiswe “Ni Yesu Live Concert” cyo gufasha Abanyarwanda baba n’abakorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusoza umwaka wa 2025, bashima Imana.
Iki gitaramo giteganyijwe tariki ya 20 Ukuboza 2025, kizabera mu Mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona muri Amerika, kuva saa Kumi n’Imwe z’umugoroba.
“Ni Yesu Live Concert” yateguwe mu rwego rwo gufasha abantu gusoza umwaka wa 2025 no kwinjira mu mushya wa 2026 bari mu mashimwe y’uburinzi bw’Imana kuri bo.
Mu butumwa Tumani Byinshi yanyujije kuri konti ye ya Instagram, yavuze ko icyatumye bategura iki gitaramo ari uguhurira hamwe mu mwuka wo gushima Imana.
Ati “Uwiteka arakomeye kandi akwiriye gushimwa. Nimusange hamwe dutaramane, dukore ijoro ryuje imbaraga mu kuramya no kwizihiza ibyiza Imana yadukoreye muri uyu mwaka wa 2025.”
“Tuzashimira Imana ku bw’ubudahemuka bwayo bwagaragaye muri uru rugendo rw’umwaka.”
Yatumiye abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuzabana na bo kuko bazaba bari kumwe n’abandi bahanzi bafite impano kandi basigiwe kuvuga ubutumwa bwiza barimo Patient Bizimana uri mu banyabigwi mu muziki wa gospel na Eric Kadodo wamamariye mu matsinda yo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.
Yakomeje ati “Ndi kumwe n’abaramyi mukunda barimo Patient Bizimana na Eric Kadogo. Iki gitaramo kizaba cyuzuye Umwuka Wera. Tuzaririmba twishimye kubera Umwami wacu Yesu. Ntimubure.’’
Abazitabira “Ni Yesu Live Concert” bijejwe kuzahembukira muri iki gitaramo cyahurijwemo abahanzi b’amazina atajegajega.
Patient Bizimana, umaze igihe kinini akora umuziki wo kuramya wagiye unyura imitima ya benshi azafatanya na Eric Kadogo, umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo zifite ubutumwa bwimbitse ndetse na Tumaini Byinshi, umwe mu bazamukanye ingoga mu muziki wo kuramya by’umwihariko muri Diaspora Nyarwanda.




