Amahanga yabaye frigo y’umuziki nyarwanda! Uyagezemo, inganzo irakendera

Mu myaka yashize, umubare w’abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana w’Abanyarwanda bagiye gutura muri Amerika, Canada n’u Burayi wariyongereye. Aba bahanzi bava mu Rwanda bafite izina rikomeye mu muziki, indirimbo zifite amavuta n’ubutumwa bukora kuri benshi, ariko iyo bagiye gutura muri ibyo bihugu, umuziki wabo urakendera.

Ibi bitera urujijo ndetse bikanahangayikisha abakunzi babo n’abakurikira umurimo bakora, kuko bikunze kugaragara ko umuriro wo kuririmba, ndetse n’uwo gufasha abantu, iyo bagiye ucogora buhoro buhoro.

Aha abantu bibaza bagira bati; Ese ni iki gihinduka? Kuki ubuhanga n’imbaraga byabo bihindura isura iyo bageze hanze?

Gutangira ubuzima bushya nk’imbogamizi.

Iyo umuhanzi ahinduye igihugu akajya mu buzima bushya (mu bindi bihugu), ahura n’imboganizi zigendanye n’imirimo mishya, inshingano zo kubaho hanze, gusabana n’imiryango, gushaka ibyangombwa no gushaka uburyo yakwibona mu murongo w’ubuzima bw’ibyo bihugu.

James na Daniella, ni rimwe mu matsinda yari afite imbaraga nyinshi mu muziki wo guhimbaza guhimbaza Imana. Indirimbo zabo zafasha abakuze, urubyiruko n’abakiri bato, kwegera Imana mu buryo bwo kuyiramya.

Ariko kuva bimukiye muri Canada, ibikorwa byabo byagiye bikendera. Amakuru NkundaGospel ifite, n’uko iri tsinda risigaye ririmba mu rusengero, ndetse ko batagikunda gukora indirimbo nshya nka mbere. Inshuti zabo zivuga ko umwanya munini barumara bakora imirimo no kwita ku muryango, ibyo bigatuma ababakunda batabona ibihangano bishya ku gihe.

James na Daniella, baheruka gushyira hanze indirimbo nshya, muri Kanama, 2024 bayita, ‘Rutuma Ndirimba. Guhera icyo gihe, nta ndirimbo nshya aba bahanzi bari bumvikanamo. Amakuru avuga ko bavuye mu Rwanda bagiye mu bitaramo i Burayi, baza kuguma muri Canada.

Uretse kandi aba bahanzi, usanga n’abandi barimo Serge Iyamuremye na Gentil Misigaro batuye muri Canada, Patient Bizimana nawe wimukiye muri Amerika mu 2022, badahozaho mu buryo bwo guha ibihangano bishya abakunzi babo.

Umwe mu bahanzi baganiriye na NkundaGospel, ntiyifuze ko amazina ye ajya hanze, yavuze ko n’ubwo nawe aba muri ibi bihugu, bigora cyane ababigezemo bitewe no gushaka amaramuko.

“Nageze muri Canada mu myaka mike ishize pe! Ariko ubuzima buba bugoye, turahiga kugira ngo tubone ibidutunga ndetse na benewacu twasize iyo. Gusa iyo imana iduhaye ubutumwa turabitanga.”

Uyu muhanzi avuga ko, abahanzi bagiye muri ibi bihugu, bahuriza ku mpamvu zimwe, arizo: ubuzima bushya bubasaba byinshi, umwanya wo gukora ministry (Umurimo w’Imana mu ndirimbo) ukabura, kandi ko isoko ryo hanze ritandukanye n’iryo mu Rwanda. Ahanya ko, bisaba imbaraga n’amafaranga menshi kurusha uko benshi batekereza.

Ku rundi ruhande, abahanzi ntibarekera kuririmba cyangwa ngo babihagarike kubera ko baba batagifite impano. Ahubwo ubuzima bw’amahanga buhanda, usanga bugira uruhare runini mu mikenderere y’umuziki wabo.

More From Author

Kuva kuri Dawidi kugeza ku b’ubu: Inkuru y’ihangwa ry’indirimbo zihimbaza Imana

Abatishoboye bahawe umwihariko muri ‘Thanksgiving in Action’ igiye kuba ku nshuro ya 19

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *