Umuhanzi Ngabo Medal uzwi ku izina rya Meddy, yavuze ko, yari ategerezanyije amatsiko menshi igitaramo cya Richard Ngendahayo, avuga ko ari mu bari bakiteguye.
Richard Nick Ngendahayo umaze igihe kitari gito mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ari i Kigali, aho ari gutegura igitaramo yise ‘Niwe Healing Concert’ kizaba ku wa 29 Ugushyingo.
Mu butumwa Umuhanzi usigaye uririmba indirimbo zihimbaza Imana Meddy yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yabwiye uyu muhanzi ko, ari mu bari bategerezanyije amatsiko menshi iki gitaramo, yongeraho ko yamuhesheje umugisha mu bwana bwe.
Ati “Nari ntegereje uyu munsi mu by’ukuri. Richard Nick Imana iguhe umugisha. Waheshehe umugisha ubwana bwanjye.”
Ruchard Nick wari umaze igihe kinini ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yaherukaga mu Rwanda mu myaka irenga 17. Uyu mugakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo, ‘Niwe, mbwira ibyo ushaka’ ndetse n’izindi.
Kwinjira mu gitaramo cye giteganyijwe ku wa 28 Ugushyingo muri BK Arena, ni ibihumbi 5000 mu myanya yo hejuru, ibihumbi 10,000 mu myanya yo hasi, ibihumbi 15,000, 20,000, 25,000 ndetse na 30,000, uko abantu barushaho kwegera ahazaba hari urubyiniriro.

Umuhanzi Meddy, ni umwe mu bari bategerezanyije amatsiko menshi igitaramo cya Richard
