Ni ururimi rugabura: Impamvu abaramyi b’i Kigali bayobotse Igiswahili

Nubwo abahanzi nyarwanda bamaze igihe bakoresha Igiswahili mu ndirimbo zabo, kuri ubu umuziki uri muri uru rurimi, umaze gufata umurongo mushya mu kwinjira cyane mu buryo bwo kuramya Imana no kuyihimbaza mu Karere k’Afrika y’Uburasirazuba.

Bamwe mu bahanzi bakomeye b’indirimbo zo kuramya mu Rwanda batangiye gushyira hanze indirimbo zanditswe mu Giswahili cyumvikana ndetse kiza, kandi zikabageza ku rwego mpuzamahanga.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, indirimbo ‘Sikiliza’ ya Israel Mbonyi, yamuhesheje igihembo cy’umuhanzi mpuzamahanga w’indirimbo zo kuramya muri ‘Tanzania Gospel Music Awards’, ahanini kubera uburyo yanditswe mu Giswahili ndetse byamufashije gutuma irebwa n’abantu benshi.

Iyi ndirimbo yasohotse mu 2024 imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 22 kuri YouTube, cyane cyane mu banyarwanda, Abatanzaniya n’Abanyakenya. Byakurikiye ibitaramo bikomeye yari amaze gukora muri Tanzania, birimo n’icyabereye i Mlimani ubwo iki gihembo cyatangazwaga.

Indirimbo ye ‘Nina Siri’, na yo yanditse mu Giswahili, ni yo imaze kurebwa cyane kurusha izindi zose z’abaramyi b’abanyarwanda kuri YouTube, aho imaze kurenga miliyoni 85 z’abayirebye mu gihe imaze isohotse.

Israel Mbonyi, ni umwe mu bakunzwe mu ndirimbo z’Igiswahili.

Uretse Israel Mbonyi, mu mu myaka yashize, abandi baramyi b’abanyarwanda batangiye kugana uwo murongo.

Abarimo Vestine na Dorcas, nabo bamaze kwandika izina mu muziko wo kuramya no guhimbaza Imana, indirimbo baherutse gukora bise ‘Emmanuel’ imaze kurebwa n’abantu bagera kuri miliyoni 10. Iyi ndirimbo, yanditse mu Giswahili.

Ku rundi ruhande ariko, hari abandi bahanzi barimo, Chryso Ndasingwa, Elie Bahati na Tonzi nabo, bamaze iminsi bakora ibihangano byabo mu rurimi rw’igiswahili.

The New Times, iherutse kuganira n’Umuhanzi Chryso Nsasingwa mbere y’uko yerekeza mu bitaramo afite i Burayi, avuga ko nawe yagiye kwihugura muri uru rurimi, kugira ngo arusheho kurwumva neza no kurusobanukirwa, bityo abashe kurukoramo indirimbo.

Ati “Igiswahili, ni ururimi rukora kumarangamutima y’abantu, babasha kumva ubutumwa buri mu ndirimbo kandi bagakorwaho.

Ni ururimi ruhuza abizera benshi bo muri Afurika y’Iburasirazuba bagera hafi kuri miliyoni 500. Nanjye ubwanjye, Igiswahili ngifata nk’ijwi ry’akarere rihuza abaramyi kandi ritagira imipaka.”

Uyu muhanzi yongeyeho ko, indirimbo ziri mu Giswahili zibera abantu benshi ikiraro kibahuza n’umwanya wo kuramya, n’abatararumenya bakumva ibyo bihangano, bakabyisangamo.

Chryso Ndasingwa, ari mubatangiye kwiga igiswahili, kugura ngo ageze ubutumwa aririmba kure

Mu bandi baganiriye na TNT, harimo na Clementine Uwitonze, uzwi cyane mu muziki wo kuramya nka Tonzi. Uyu muhanzi uri mu baramyi bubashywe cyane mu Rwanda bitewe n’igihe amaze mu muziki yavuze ko uyu muco wo kuririmba mu Giswahili utari mushya, ahubwo ko uburyo uri gufata indi ntera ari bwo bushya.

Yagize ati “Mu by’ukuri, abaririmbyi b’indirimbo zo kuramya ntibatangiye kuririmba mu Giswahili vuba aha. No ha mbere y’izamuka ry’imbuga nkoranyambaga hari abari baratangiye, nanjye ndimo,”

Ariko kandi, avuga ko ikoranabuhanga ryazamuye cyane ubushobozi bw’izo ndirimbo kugera kure.

“Ubu ibintu byageze ku rundi rwego kuko murandasi, cyane cyane YouTube, yoroheje uko umuhanzi ageza umuziki we ku bantu benshi mu gihe gito. Byaguye isoko. Kuba Igiswahili kivugwa n’abantu benshi cyane muri Afurika y’Iburasirazuba bituma ubutumwa bugera kure.”

Tonzi yongeyeho ko indirimbo ziri mu Giswahili zafunguriye abahanzi inzira nyinshi, haba mu buryo bw’umwuka no mu mibereho ya buri munsi.

“Ibikorwa birushaho kugenda neza iyo indirimbo zirebwa kandi zigakundwa. Zifungura imiryango itandukanye, kandi rimwe na rimwe bikavamo inyungu zifatika. Umuhanzi abasha kubaho neza no gukomeza gukora umuziki, bityo umurimo we ukaramba.”

Byagenze gute ngo Umuziki uri mu Giswahili ugere kure ku rwego mpuzamahanga

Elie Bahati, umuhanzi w’ikirangirire mu ndirimbo ‘Uko Ngusabira’, avuga ko gukoresha indirimbo ziri mu rurimi rw’Igiswahili ari icyemezo gifite impamvu ebyiri: ubuhanzi n’amayeri.

“Igiswahili ni rwo rurimi ruvugwa cyane muri Afurika kandi ruri mu ndimi za mbere ku isi. Mu buryo bw’ingamba, rufasha kugera ku bantu benshi kurusha uko ikinyarwanda cyagera ku bantu benshi.”

Bahati anavuga ko, ibi bigaragarira cyane ku ndirimbo z’abarimo Israel Mbonyi hamwe na Papi Clever & Dorcas, babinyujije mu ndirimbo zabo, kuri ubu zikaba ziri mu zikunzwe n’abakoresha uru rurimi.

“Kuva indirimbo zabo zakwakirwa neza mu karere, hafi buri muhanzi yatangiye kugana urwo rurimi, yizeye kugera ku musaruro uhwanye n’uwo yabonye kuri bariya bagenzi be.“

Ku baramyi benshi b’abanyarwanda, kuririmba mu Giswahili si umuco mushya gusa, ahubwo ni ikiraro kibahuza n’itsinda rinini ry’abaramyi bo mu karere, ndetse bikabafasha mu buryo bwo kwagura ubutumwa bwabo baririmba.

Nk’uko Ndasingwa abivuga, intego ni ugukora indirimbo zihuza abantu, bikaba akarusho iyo bose babasha kumva urwo rurimi.

Izamuka ry’Igiswahili mu Rwanda

Igiswahili ni ururimi rwa ‘Bantu’ (Langue Bantu) rwatangiriye ku nkombe za Afurika y’Iburasirazuba, nyuma ruza kuba ururimi rwifashishwa na benshi mu buryo bwo guhahirana.

U Rwanda rwemeje Igiswahili nk’ururimi rwa kane rwemewe mu 2017, rumaze gushyirwa ku rwego rumwe n’Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa. Ibi byajyanye n’umuvuduko wo kwinjira neza mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), nawo wemeje Igiswahili nk’ururimi rw’akarere mu 2023.

Nk’uko byagaragajwe n’Ibarura Rusange ry’Abaturage ryakozwe mu 2022 (RPHC5), abantu bagera kuri 4% bafite imyaka 15 kuzamura mu Rwanda bashobora gusoma no kwandika mu Giswahili, bituma kiba ururimi rwa kane rukoreshwa cyane mu gihugu.

Elie Bahati, nawe abona kuririmba mu giswahili bifitiye umumaro abanyarwanda

More From Author

Israel Mbonyi, yasohoye indirimbo “Uri Yaaa” Iri mu njyana ya Gakondo-Videwo

Kuva kuri Dawidi kugeza ku b’ubu: Inkuru y’ihangwa ry’indirimbo zihimbaza Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *