Abaramyi Jacques na Kamaliza baba muri Leza Zunze Ubumwe z’Amerika, bashyize hanze indirimbo bise ‘Nimuze murebe’, ihamagarira abantu kuza kuri Kristo, uko baba bameze kosa.
Indirimbo nshya y’aba baramyi bashyize hanze bise ‘Nimuze murebe’, yasohotse mu ntangiriro z’iko cyumweru ndetse isohokana n’amajwi n’amashusho icyarimwe.
Mu kiganiro Jacques yagiranye na NkundaGospel, yavuze ko indirimbo yabo nshya, ivuga ku mahirwe n’imigisha bizanwa no kumenya Yesu Kristo, yongeraho ko inahamagarira abantu kumumenya mu buryo burushijeho.
Ati “Iyi ndirimbo irimo ubutumwa buvuga ku mahirwe n’umugisha bizanwa no kumenya Umwami Yesu. Iyi ndirimbo irahamagarira abatu bose kuza kuri Kristo ubabarira.”
Jacques n’Umufasha we biguza kuzakora umuziki wabo mu buryo buhoraho batabihuza n’imirimo isanzwe, bahamya ko Yesu ari we Nganzo yabo ya mbere, ntacyo bakwishoboza batamifite.
Jacques yagize ati “Mu by’ukuri, Yesu ni we Nganzo yanjye ya mbere. Iyo nandika cyangwa ndirimba, si ubushobozi bwanjye, ni ingabire yampaye, mvoma mu buzima bw’umwami wanjye butunganye yampaye maze akambara ishusho y’ububi bwanjye.
Ibyo ndirimba byose bishingira ku rukundo rwe no ku butumwa bwiza bw’imbabazi n’umurava we. Ni we utuma amagambo abona icyerekezo n’umuziki ukagira ubuzima. Yesu niwe nganzo yanjye , erega niwe kuri konyine kubatura.”
Uyu muramyi yakomeje asaba abakunzi bmibihangano bakora kubashyigikira bakabafata amaboko, yongeraho ko yifuza ko indirimbo bashyize hanze izaba impinduka mu buzima bwabo.
Ati “ku bakunzi n’inshuti zacu ndetse n’abazareba iki gihangano, turabasa kudushigikira mukadufata amaboko. Turabasengera kandi ngo iyi ndirimbo igire impinduka izana mubuzima bwanyu.”
Mu gihe bamaze bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bamaze gushyira hanze indirimbo zirimo: ‘Utarigeze gucumura, ni Igitangaza ndetse n’izindi.
KANDA HAK UREBE INDIRIMBO NSYA YA JACQUES NA KAMARIZA.

Jacques & Kamanzi, ni umuryango, uririmba indirimbo zihimbaza Imana.
