Bibiliya ivuga iki ku gutandukana kw’abashakanye?

Nubwo Imana yaremye umugabo n’umugore igamije ko babana iteka mu mahoro, mu isi abantu babamo hagiye hagaragara ibibazo bituma ingo zimwe zisenyuka cyane cyane muri iki kinyejana.

Ariko se, Bibiliya ivuga iki ku gutandukana? Ese hari igihe Imana yemera ko abashakanye batandukana?

Mu itangiriro ry’iremwa, Imana yaremye Adam na Eva ibaha isezerano ryo kubana akaramata, bakuzuzanya kandi bubahana “sibyiza ko muntu aba wenyine ahubwo reka tumuremere umufasha umukwiye”(Itangiriro 2:18–24).

Ibi byashyiraga urufatiro rukomeye ku muryango nk’ikintu cy’umugisha kigomba kurangwa n’urukundo n’ubumwe.

Bibiliya igaragaza ko gushyingirwa ari isezerano ritagomba gusenyuka byoroshye. Yesu ubwe yavuze ko “Icyo Imana yahuje, abantu batagomba kugitandukanya” (Matayo 19:6).

Aha yagaragazaga ko Imana iba yifuza ko, ingo zigumaho zikomeye n’ubwo abantu ubwabo bashobora guhura n’ibigeragezo.

Gusa na none, Bibiliya ntiyirengagiza ko hari igihe umubano ushobora kuzamo agatotsi. Yesu yavuze ko, ubusambanyi ari imwe mu mpamvu zituma isezerano rishobora gusenyuka

“Kandi ndababwira yuko utandukana n’umugore we keretse ku bw’ubusambanyi, maze agashakana n’undi aba asambanye”(Matayo 19:9).

Intumwa Pawulo nawe yavuze ko, niba umwe mu bashakanye ahunze cyangwa akananirwa kubana mu mahoro, hashobora kubaho gutandukana (1 Abakorinto 7:15).

Nubwo ibi byemerwa mu bihe bidasanzwe, Bibiliya igaragaza ko Imana idashimishwa n’ugutandukana ku bushake, by’umwihariko iyo bibayeho kubera ubugome, uburakari, cyangwa kutubaha isezerano ry’ubukwe

“Kuko nanga gutandukana, ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga; kandi uwambara urugomo ku myenda ye, ni ko Uwiteka nyir’ingabo avuze. Ni mube maso rero, ntimugirirane nabi.” (Malaki 2:16). Imana irinda umuryango kandi ikawuhesha agaciro.

Bityo, Bibiliya yigisha ko gutandukana atari icyifuzo cy’Imana, ahubwo ari impamvu yo gukemura ikibazo gikomeye, aho habayeho guhohoterwa, ubusambanyi, cyangwa igihe kubana bitagishoboka kubera ubuzima bw’umuryango.

@AngeloMutangana/Nkundagospel

More From Author

Canada: Fortran Bigirimana yatunguriwe n’umuryango we mu gitaramo

USA- Jacques & Kamaliza, basohoye indirimbo ‘Nimuze murebe’, ihamagarira abantu kuza kuri Kristo – Videwo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *