Kiliziya Gatolika ibona ubutagatifu nk’inzira y’ubutumwa n’ubuhamya bw’ubuzima bwuzuye bw’Imana.
Mu gihe abantu benshi batekereza ko abatagatifu ari abantu badasanzwe, nyakwigendera Papa Francis, yigeze kuvuga ko, ari abantu basanzwe bagize amahitamo adasanzwe mu buzima bwabo, nyuma bakaza kwitaba Imana.
Aha, Uwahoze ari Umushumba wa Kiliziya Katolika ku Isi, yagize ati ”Ubutagatifu ni impano n’umuhamagaro w’abizera bose”.
Mu myemerere y’Inkuru Nziza, abatagatifu ni abantu babayeho mu kuri, bagakurikira Imana mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ni abantu bagize ubuzima bwabo ishusho y’ineza, imbaraga n’ukwemera.
Kuri ubu mu Rwanda, nta mutagatifu Kiliziya Katolika iremeza. Mu minsi ishize nibwo bavuze ko bari kureba ndetse no kwiga kuri Nyakwigendera Rugamba Cyprien n’umufasha we, ngo babagire abatagatifu.
Kiliziya Gatolika, ibona abatagatifu nk’abahuza hagati y’abantu n’Imana, bakavuga ko bereka isi ko gukurikira Kristo bishoboka mu buzima busanzwe.
Abatagatifu ntibafatwa nk’ibigirwamana cyangwa ibiri hejuru y’umuntu, ahubwo ni inshuti z’Imana zerekana inzira y’ubugingo bwera nk’uko Kiliziya Katolika ibyemera.
Ni intangarugero mu mibereho, baba ababyeyi, abakozi basanzwe, abaharanira amahoro, cyangwa abapfiriye ku bw’ukwemera kwabo.
Kiliziya ibashimira ko bakomeje kugaragaza ko gukurikira Imana ari urugendo rutagorana ahubwo rutanga umunezero.

Papa Jean Paul wa 2, ni imwe mu batagatifu ba Kiliziya Gatolika.
Hagenderwa kuki hemezwa Abatagatifu na Kiliziya Gatolika?
Kugira ngo ube Umutagatifu muri Kiliziya Katolika, hari icyo bisaba. Muri ibyo harimo ‘Servant of God’ (Umugaragu w’Imana). Umusenyeri afungura dosiye y’ubuzima n’ubutwari bw’uwo muntu, ndetse akanayisuzuma.
Ikindi gice ni ‘Venerable’ (Umukwiriye Icyubahiro). Kiliziya i Roma yemeza ko uwo muntu yabayeho mu butwari no mu kwemera kandi yaranzwe n’ingeso nziza.
‘Blessed – Beatification’ (Uwahiriwe)- kuri iyi ngingo, hakenerwa igitangaza kimwe gihamye cyabaye ku bw’amasengesho ye, ndetse no ku bapfuye bazira kwemera Imana (abahowimana).
‘Saint – Canonization’ (Umutagatifu): Hakenerwa igitangaza cya kabiri kugira ngo yemerwe ku rwego rw’Isi yose.
Nyuma y’iyi ntambwe Papa atangira kumwita Umutagatifu mu buryo bw’iteka.
Papa Francis kenshi yibukije ko abatagatifu atari abantu baturuka mu isi y’ibitangaza ahubwo ari abantu basanzwe kandi bafite intege nke nka twe.
Mu nyigisho ye ku munsi w’Abatagatifu mu 2024 yagize ati “Ubutagatifu ni impano y’Imana kandi ni umuhamagaro wa buri mukiristu. Abatagatifu ni inshuti zacu zo mu ijuru zidufasha mu rugendo rwacu rwo kuri iyi si.”
Ibi byerekana ko Kiliziya ibona abatagatifu nk’abadufasha gutera imbere mu nzira y’ubumwe n’Imana batari abaturuka mu isi y’igitangaza.
Ubusanzwe Nubwo nta mubare nyawo w’abatagatifu wemejwe, urutonde rw’abanditsi ba Roman Martyrology, rugaragaza abari hagati y’ibihumbi 7000 na 10 000 bo hirya no hino ku Isi, ari Abatagatifu.
Muri ibyo bihumbi, u Rwanda ntiruragira amahirwe yo kumugira.
Kiliziya ibona uyu mubare nk’icyimenyetso cy’uko ubutagatifu bushoboka ku bantu bose abato n’abakuru, abakene n’abakire, abigisha n’abandi.
Mu nyigisho ze kandi Papa Francis yigeze gushimangira ko, ubutagatifu ari urugendo rufunguriye buri muntu kandi ko abatagatifu badutumira kuba abantu b’ineza, amahoro n’urukundo mu mibereho yacu.

Nyakwigendera Papa Francis aherutse kwitaba Imana mu minsi ishize.
@Angelo Mutangana / NkundaGospel
