Canada- Vestina na Dorcas, banyeganyeje Edmonton, mu gitaramo cy’amateka

Itsinda ry’abaramyi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestina na Dorcas baraye bataramiye abakunzi babo Edmonton muri Canada, basiga bahakoreye amateka.

Vestine na Dorcas, ni itsinda ry’abaramyi bavukana. Aba bahanzi bamaze iminsi muri Canada, aho bari bahafite ibitaramo by’uruhererekane bise ‘Yebo Concerts’.

Mu byabajyanye, harimo n’icyo bakoze mu ijoro ryo kuri uyu wa 15 ugushyingo 2025, ‘Edmonton convention center’ aho abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, batuye mu mujyi wa Edmonton ndetse n’abandi babazi, bari baturutse mu bice bitandukanye, banyuzwe n’indirimbo zabo.

Aba baramyi, bataramiye abitabiriye iki gitaramo bifashishije indirimbo zabo zakunzwe cyane nka ‘Nahawe ijambo, Yebo, Emmanuel’ ndetse n’izindi zitandukanye bamenyereweho.

Mu mashusho NkundaGospel ifite, aba baramyi bakigera ku rubyiniriro, vestina yashimiye byimazeyo abakunzi babo batuye Edmonton, uburyo babakiriye ndetse n’uburyo bagaragaje ko bashyigikiye umurimo w’Imana bakora.

Mu magambo ye, yagize ati “Edmonton mwatweretse ko ubutumwa bw’Imana butagira imipaka, twishimiye uko mwakiriye indirimbo zacu”.

Abateguye iki gitaramo bavuga ko kizahora cyibukwa mu mateka ya Diaspora Nyarwanda muri Canada, bitewe n’ubwitabire budasanzwe bwakiranze.

Vestina na Dorcas kandi, bateguje abakunzi babo indirimbo nshya bise ‘USISITE’ bitegura gushyira hanze mu minsi ya vuba. Iyo ndirimbo izaba ikurikiye ‘Emmanuel’ baherukaga gushyira hanze igiye kuzuza hafi miliyoni 9 z’abayirebye ku rubuga rwa YouTube.

Aba baramyi bamaze gukora ibitaramo 3, aho bakoreye Regina, Saskatchewan, Winnipeg, Manitoba ndetse n’cyo baraye bakoreye Edmonton, Alberta. Kuri ubu, bazasoreza urugendo rw’ibitaramo byabo muri Canada mu mujyi witwa Calgary.

Nibasoza, banateganya gukomereza ibindi bitaramo mu bindi bice byo muri America no ku mugabane w’uburayi, mu rwego rwo kugeza ubutumwa bw’Imana ku bakunzi babo, binyunze mu indirimbo zabo.

Vestine na Dorcas, ubwo bakoreraga igitaramo cyabo muri Canada, bakiranwe yombi n’abakunzi babo

More From Author

INDIRIMBO NZIZA ZA GOSPEL ZAKWINJIZA MURI WEEKEND NEZA 2025

‘Unkebure’ ya Isräel Mbonyi, mu ndirimbo nshya zaguha ibihe byiza muri weekend

Karidinali Kambanda, asanga abari mu magororero ari bo bakeneye ibyiringiro kurenza abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *