INDIRIMBO NZIZA ZA GOSPEL ZAKWINJIZA MURI WEEKEND NEZA 2025

‘Unkebure’ ya Isräel Mbonyi, mu ndirimbo nshya zaguha ibihe byiza muri weekend

Mu bihe by’impera z’umwaka, abenshi mu bahanzi bo mu ndirimbo zihimbaza Imana, baha abakunzi babo indirimbo nshya, zibafasha kugubwa neza.

Ni muri urwo rwego NkundaGospel yabakusanyirije indirimbo zihimbaza Imana nshya, zasohotse muri iki cyumweru zabafasha kuryoherwa no kujya mu mwuka mu gihe muri mu kiruhuko n’abanyu.

Ku ikubitiro, mu bahanzi bashyize hanze indirimbo nshya muri iki cyumweru harimo ya Israel Mbonyi yise ‘Unkebuke’. Ni indirimbo imwe muzo uyu muhanzi yakoreye amashusho mu Intare Conference Arena, mu mpeshyi ishize.

Israel Mbonyi uri mu bakunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, muri iyi ndirimbo hari aho avuga ngo “Uwiteka we, Urondore umutima w’umugaragu wawe Mwami Umvugutire, Umpindure igikoresho gukwiye munzu yawe .. Kuko aho uri…”

Kanda hano urebe amashusho y’indirimbo nshya ya Israel Mbonyi

Igitaramo ya Jehovah Jireh

Indi ndirimbo yasohotse muri iki cyumweru, ni iya Korali Jehovah Jireh bise ‘Igitaramo’. Indirimbo irimo ubutumwa bwiza, aho aba baririmbyi bagaragaza ibyishimo abakristo bazagira bageze mu ijuru.

Reba indirimbo nshya ya Kotali Jehovah Jireh bise ‘Igitaramo’

Imva ye irarangaye ya Korale Shalom

Indi ndirimbo nshya yasohotse muri iki cyumweru, ni ‘Imva ye Irarangaye’ ya Korali Shalom ibarizwa mu Itorero ADEPR, Paruwasi ya Nyarugenge, Itorero rya Nyarugenge.

Iyi ndirimbo yasohokanye n’amashusho, ni imwe mu ndirimbo yagufasha kujya mu mwuka, mu buryo bwo kukwibutsa, umurimo Kristo yakoze ngo acungure ikiremwamuntu.

Kanda hano wumve indirimbo nshya ya Korale Shalom bise ‘Inva ye irarangaye’

Naimini Damu yako ya Papy Clever na Dorcas bafatanyijemo na Merci Pianist.

Indirimbo ‘Naimini damu yako’ ya Papy Clever na Dorcas bafatanyijemo na Merci Pianist, ni imwe mu ndirimbo nshya zasohotse muri iki cyumweru, zakwinjiza mu mwuka mu gihe uri muri weekend.

Iyi ndirimbo nshya y’aba bahanzi, iri mu rurimi rw’ikiswahili.

Wifuza kuyireba, Kanda hano

Atuyoboye neza ya Healing Worship Team Rwanda.

Healing Worship Team Rwanda, ni rimwe mu matsinda amaze gushinga Imizi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Kuri ubu aba baramyi nabo bashyize hanze indirimbo nshya yatuma ujya mu mwuka muri izi mpera z’icyumweru.

Kanda hano urebe indirimbo nshya ya Healing Worship Team Rwanda.

Inkuru y’agakiza ya Esron N

Ndayisenga Esro, ni undi muhanzi uri kuzamuka mu muziki uramya Imana, aho nawe yasohoye indirimbo yitwa ‘Inkuru y’agakiza’ , muri iki cyumweru.

Ni umwe mu bahanzi bafite ijwi ryiza ndetse wabaye no mu matsinda atandukanye arimo Asaph Music International yo muri Zion Temple Gatenga, ndetse na True Promises. Kuri ubu uyu musore ari gukora umuziki ku giti cye.

Kanda hano urebe indirimbo nshya ‘Inkuru y’agakiza’ ya Esron N

Umubiri wa njye ya korale Hyssop

Mu zindi ndirimbo nshya zasohotse muri iki cyumweru, harimo n’iya Korali Hyssop bise ‘Umubiri wa njye’. Ni imwe mu ndirimbo z’iyi Korali ibarizwa mu Itorero ADEPR Karama, aho nayo yagufasha gusoza impera z’icyumweru uri mu mavuta.

Kanda hano urebe indirimbo nshya ya Hyssop bise ‘Umubir mushya’

Yesu ni we Mwumgeri mwiza ya Korali Siloam

Iyi nayo ni indirimbo nshya yagufasha kwinjira no gusoza icyumweru uri mu mwuka.

Ni imwe mu ndirimbo nziza ya Korali Siloam ikorera umurimo w’Imana mu Itorero ADEPR, Kumukenke. Aha baba bavuga ko Yesu Kristo, ari Umwumgeri mwiza uyoboye intama ze.

Kanda hano urebe indirimbo nshya ya Korali Siloam bise ‘Yesu ni we Mwungeri mwiza’

Nishimira ya Healing Ministry

Iyi nayo ni indirimbo nshya y’Itsinda riri mu y’akunzwe cyane mu muziki uhimbaza Imana, rizwi nka Healing Worship Ministry.

Aha, aha aba baramyi baba bavuga ko bahindutse bashya mu bwami bwa Kristo, begera intebe y’umwami.

Kanda hano urebe indirimbo nshya ya Healing Worship Ministry bise ‘Nishimira’

More From Author

Ndi umuhamya w’imirimo y’Imana- Emelyne ‘Ishanga’ yahumurije abakibaswe n’ibyaha

Canada- Vestina na Dorcas, banyeganyeje Edmonton, mu gitaramo cy’amateka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *