Igihe Pawulo yari afungiye mu mwihariko, ari guhumeka umwuka wa nyuma, haburaga iminsi mike ngo yicwe na Nero, abantu benshi bagendanaga nawe bari baramutereranye, ndetse anabona ko urugendo rwe ruri ku musozo, yafashe agacumu k’abanditsi maze yandikira umuhungu we mu mwuka yari agiye gusigira inshingano witwaga Timoteyo.
Mu rwandiko rwa kabiri yamwandikiye, Pawulo yabwiye Timoteyo ati “Umugore yige acecetse, yicishije bugufi rwose. Sinzemera ko umugore yigisha cyangwa ngo ategeke umugabo, ahubwo agume acecetse. (2 Timoteyo 2:11 -NIV)
Abanditse b’amateka ya Bibiliya, bavuga ko Pawulo yandika uru rwandiko, intego nyamukuru kwari ugutongerera Timoteyo gukora umurimo ukomeye w’ubushumba (Paul’s pastoral epistles) n’ubwo yari muto.
Mu byo yagombaga gukemura, harimo aho Pawulo yamubwiye inshingano yaba abagabo cyangwa abagore bari bakwiye gukora mu nsengero.
Icyo gihe, Pawulo yabwiye Timoteyo ko abagomba kuyobora insengero (Abashumba) ari abagabo, badakwiye kuba abagore.
Nta mu pasiteri Bibiliya itwereka w’umugore waba warabayeho, kimwe mu bihangayikishije abakristo yaba ab’Itorero ADEPR ndetse n’ayandi, bavuga ko ingoma iyobowe na Rev. Ndayizeye Isaïe, igiye kwimika abashumba b’abagore igiye gukora ikizira.
Imyaka 85 Itorero ADEPR “Association des Églises de Pentecôte au Rwanda” ribayeho.
Umushumba mukuru w’iri Torero, aherutse gutangaza ko bafashe umwanzuro wo gusengera abagore ku nshingano z’Ubushumba, kimwe mu gikorwa gikomeye cyatumye bamwe bacika ururondogoro.
Hari abadatinya kuvuga ko, kuva Itorero ADEPR ryabaho, iki ari cyo cyemezo gikomeye gifashwe kurenza ibindi byabayeho, aho babishingira ku kuba, byariswe ikizira bitewe no kutabihurizaho kw’abanyetorero ndetse n’abandi.
Umushumba w’Itorero ADEPR, Rev. Ndayizeye Isaïe, aherutse kubwira Life Radio n’Urubuga rw’Itorero rwa Youtube ko, gusengera Abapasiteri bashya barimo abagore ari igisubizo gikomeye bamaze igihe bategereje ndetse ko kizaha ubwiza Itorero.
Yagize ati “Icyo twakwishimira, nuko 33% (Bazasengerwa) ni abagore! Ni igisubizo gikomeye tumaze igihe dutegereje kandi kigiye guha ubwiza Itorero ADEPR ndetse n’abafatanya bikorwa baryo n’abakristo.”

Ev. Alice Rugerindinda, uri mu bazasengerwa ku nshingano z’Ubushumba.
Kuva ADEPR yashingwa mu 1940, yagiye yubaka umurongo w’iyobokamana ushingiye ku bagabo mu buryo bw’imirimo, mu gihe abagore usanga bakora imirimo y’ubuhanuzi, gutegura no kurimbisha mu nsengero, uburirimbyi n’ibindi. Gusa n’ubwo bagiraga impano, ntibemererwaga gusengerwa nk’abapasiteri.
Ibyo byatumye bamwe bibaza niba itorero ritarakomeje kugendera ku muco wa kera utagihuye n’ibihe.
Abasesenguzi bavuga ko byatewe n’imyumvire y’iyobokamana yo hambere, ishingiye ku gusesengura Bibiliya mu buryo bwo guheza abagore ku buyobozi.
Bakabihera ahanini, no kubona mu nzego za Leta harimo Abagore, nko mu Inteko Ishingamatego y’u Rwanda Mu Mutwe w’Abadepite, abagore bagize hafi 61%, abagabo 39%.
Icyakora, ayandi Matorero yavutse mu gihe kimwe na ADEPR arimo nka EPR na EAR, bemeye abapasiteri b’abagore kare, bituma habaho gutekereza ku bayobozi b’Itorero ADEPR.
Kuri ubu, Itorero ADEPR ry’u Rwanda, ryaranze abapasiteri bazimikwa hagati ya tariki 9 na 17. Muri abo bazimikwa, harimo abagore 33% ndetse na 67% by’abagabo.
Amakuru #NkundaGospel ifite, n’uko bamwe mu bagore ndetse n’abagabo bazarobanurwa ku nshingano z’Ubushumba, batangiye guhabwa amahugurwa ndetse no kumvishwa ko inshingano bahawe bizeweho kuzazikora neza.
Umushumba mukuru wa ADEPR Rev. Ndayizeye Isaïe, aherutse gutangaza ko, iri Torero ryari rifite icyuho mu bashumba, bitewe nuko hari hashize imyaka igera ku 10, Itorero ridakose uwo muhango.

Rev. Isaïe Ndayizeye, Umushumba mukuru w’Itorero ADEPR, ahamya ko ari ibyishimo kugira abashumba b’Abagore
