Richard Ngendahayo, yakabije inzozi z’umunyarwenya Kaduhire.

Umuramyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Richard Ndendahayo, yaremeye umunyarwenya Kaduhire wamenyekanye nka kadudu mu gitaramo cy’ uruhererekane cy’urwenya kizwi nka GENZ -Comedy.

Ibi, byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, tariki 13 Ugushyingo 2025, mu gitaramo cya Gen-Z Comedy gisanzwe kibera muri Camp Kigali, aho uyu muhanzi yari yatumiwe ndetse aza kuremera Umwe mu banyarwenya, wumvikanye avuga ko nta bushobozi afite bwo gutangira ishoramari (Business).

Bageze mu gice cyahariwe umutumirwa bise ‘Meet and Greet’ aho umunyarwenya Fally Merci ari nawe washinze Gen-z comedy atumira umuntu uzwi akaza akaganiriza abitabiriye igitaramo, yatumiye Richard Nick Ngendahayo, maze nawe ahita asaba ko yahura n’umunyarwenya Kaduhire Kadudu wari uvuye kurubyiniro amugenera ibihumbi 500,000frw byo gutangiza umushinga w’ishoramari.

Umuramyi Richard Nick Ngendahayo, yabwiye uyu mwana w’Umukobwa ko Imana imukunda, kandi ko yamuremye mu ishusho yayo kimwe n’abandi bose, yongera ho ko ntakintu gikwiye kumuca intege.

Kaduhire usanzwe ari umunyarwenya, yari amaranye iminsi indoto zo gushinga Restaurant’ (aho abantu bazajya bafatira amafunguro), n’ubwo nta gishoro yari afite.

Ati ”Nari maze iminsi ntekereza nti mbonye nk’ ibihumbi 200, 000 Frw, natangira umushinga wo wo gukora amasambusa y’ibirayi kuko biri mu bintu nkunda, ariko ubu noneho nakora n’ibirenze biriya, Imana yanyibutse.”

Uretse guha igishoro Kaduhire, Uyu muramyi, yanamugeneye itike ya VVIP yo kuzitabira igitaramo cye yise ‘Ni we Healing Live Concert’ kizaba ku wa 29 Ugushyingo muri BK Arena.

Richard Nick Ngendahayo ari mu Rwanda guhera mu cyumweru gushize, aho yaje gutaramira abanyarwanda nyuma yo kumara imyaka 17 ari mu mahanga.

Kaduhire, yasanzwe n’umunezero kubwo kwakira inkunga yahawe n’Umuramyi Richard Nick

More From Author

Gushinjwa Kugundira Ingoma n’Abashumba bagenzi be – ibyo wa menya kuri manda ya Musenyeri Dr. Mbanda

Urwibutso rwa Arsène Tuyi, ku gitaramo cy’amasaha 144 akubutsemo muri Ghana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *