Gushinjwa Kugundira Ingoma n’Abashumba bagenzi be – ibyo wa menya kuri manda ya Musenyeri Dr. Mbanda

Mu minsi ishize, nibwo abashumba babiri barimo Pasiteri Byiringiro Fabien n’uwahoze akuriye abakirisito muri Diyoseze ya Shyira, Rukundo Japhet, bajyanye mu nkiko Musenyeri Dr. Mbanda Laurent, bamushinja ko ayoboye Itorero Angilikani mu buryo bunyuranyije n’amatego.

Mu byo aba bashumba bavugaga, harimo ko ayobora Itorero Angilikani ry’u Rwanda mu gihe yagakwiye kuba ari mu kiruhuko k’izabukuru, bakavuga ko bidahuye n’amategeko shingiro y’Itorero ryabo.

Itorero Angilikani ry’u Rwanda rifite uburyo bwagenwe bwo gutora Umwepisikopi Mukuru. Iyo manda irangiye cyangwa habonetse icyuho, Inama y’Abepisikopi irahura, igasenga, ikaganira ku bakandida, hanyuma igatora mu ibanga umwepisikopi mushya.

Mu 2018, nyuma y’uko Arikiyepisikopi Onesphore Rwaje asoje manda ye, Abepisikopi bo muri diyosezi zitandukanye bahuriye i Kigali ku wa 17 Werurwe baganira ku bushobozi, ubumenyi bw’inyigisho, ubuyobozi bwo guhagararira itorero mu gihugu no hanze.

Icyo gihe Musenyeri Laurent Mbanda yari azwi cyane kubera umurimo w’ivugabutumwa, ibikorwa by’amahoro, uburezi, n’ubuyobozi muri za diyosezi. Ibyo byatumye benshi bamubona nk’umuntu ushoboye kuyobora Itorero ku rwego rw’igihugu.

Musenyeri Mbanda yabonye amajwi menshi ahita atorwa ku mugaragaro nk’Arikiyepisikopi n’Umuyobozi Mukuru w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda.

Ku wa 23 Kamena 2018, Musenyeri Laurent Mbanda yashyizwe mu nshingano mu gihe cya manda y’imyaka 5, mu muhango wabereye i Kigali, ahabwa ububasha bwo kuyobora Itorero ku rwego rw’igihugu.

Musenyeri Dr. Laurent Mbanda ushinjwa kugundira ingoma yo kuyobora Itorero Angilikani ry’u Rwanda, yagombaga gusoza manda ye mu 2023, gusa mbere yaho mu 2021, Abepisikopi baje gusaba mu buryo bwemewe ndetse baranabitorera, ko uyu mugabo yongezwa imyaka 3 n’igice yo kuyobora Iri Torero.

Ku myaka 71 y’amavuko, biteganyijwe ko Musenyeri Dr. Laurent Mbanda azasoza manda ye muri Kamena 2026, ari nabwo manda ye yo kuyobora Ihuriro ry’Amadini ya Angilikani ku Isi arwanya ubutinganyi ‘GAFCON’ izaba irangiye.

Musenyeri Dr. Laurent Mbanda, aritegura gusoza manda ye muri Kamena mu 2026.

More From Author

Papa Léon wa XIV yashyikirijwe igitabo kiva imuzi urugendo rwo kwiyubaka k’u Rwanda

Richard Ngendahayo, yakabije inzozi z’umunyarwenya Kaduhire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *