Canada: Patrick Byishimo yashyize hanze indirimbo nshya yakoze mu ndimi 2

Umuhanzi Patrick Byishimo utuye Canada muri Edmonton yashyize hanze indirimbo nshya ‘Faithful God’ yakoze mu ndimi ebyiri.

Patrick watangiye kuririmba afite imyaka icumi gusa akabifatanya no kwandika indirimbo aziha Korali z’aho yasengeraga, akomeje gukora umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Faithful God” yakoze mu ndimi ebyiri, igiswahili n’icyongereza.

Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na Nkundagospel, twatangiye tumubaza impamvu iyi ndirimbo yashimye kuyikora muri izo ndimi, yagize ati “Nayikoze muri izi ndimbi kugirango ubutumwa ndirimba bubashe kugera kuri benshi cyane abari mu karere k’iburasirazuba”

Byishimo akomeza ikiganiro cye, yavuze ku nkomoko y’iyi ndirimbo ye agira ati “Mu minsi yashize, Imana yankoreye igitangaza ari naho havuye igitekerezo k’iyi ndirimbo nshya ‘Faithful God’ bisobanurwa ngo ‘ Imana yo kwizerwa’ “

Agana kumusozo w’ikiganiro, Patrick yakomoje ku mbogamizi ahura nazo mu muziki we, yagize ati “Hano imbogamizi duhura nazo akenshi ni iz’abadutunganyiriza amashusho ndetse n’amajwi ariko tugereza uko dushoboye kugirango ubutumwa bwiza bukomeze kugera kuri benshi”

Byishimo asoza ikiganiro na Nkundagospel, yageneye abakunzi be ubutumwa bwihariye aho yagize ati “Bakunzi banjye, ndabakunda kandi ndabashimira kubw’inkunga mumpa n’ibyo mungaragariza mukamfasha kugeza ubutumwa bwanjye kuri benshi, Imana ibahe umugisha”

Patrick Byishimo asanzwe afite n’izindi ndirimbo zagiye zifasha benshi harimo n’izo yamenyekanyeho nka ‘Ubuntu bwawe, Ndakomeye n’izindi’. Izi zose wazumva unyuze ku muyoboro we wa YouTube wandikamo amazina yazo ukongeraho amazina ye akoresha mu buhanzi ‘Patrick Byishimo’

Gutumira no kuganira na Patrick Byishimo unyura ku miyoboro n’imbuga nkoranyambaga akoresha zirimo; Facebook, Tiktok na Instagram, kandi zose ukandikamo “Patrick Byishimo”

Umva indirimbo nshya “Faithful God” ya Patrick Byishimo, KANDA HANO


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *