Ben na Chance bararyohewe muri Australia

Ben na Chance bakomeje kuryoherwa n’ibihe byiza bari kugirira mu gihugu cya Australia bagiyemo mu bitaramo bateguye bise “Zaburi Yanjye Australia Tour”

Ibitaramo by’aba baramyi babikoze guhera kuwa 13 ukwakira 2024 mu mujyi wa Brisbane, bakomereza mu mujyi wa Sydney kuwa 20 Ukwakira 2024, byitezweko bazabisoreza muri Wodonga kuwa 26 Ukwakira 2024.

Nubwo uyu muryango wagiye ugiye mu bikorwa by’ivugabutumwa ariko ntibibabuza ko akanya kandi babonye banyuzamo bagatembera mu bice bitandukange bigize iki gihugu cya Australia. Abakunzi babo babakurikirana hafi ntibahwema kubona amafoto atandukanye y’ibihe byiza aba bombi bari kugirira muri iki gihugu.

Bimwe mu bihe bitakibagirana byabanjirije uru rugendo rwabo, ni amagambo y’urukundo benshi bita ‘Imitoma’ aba bombi babwiranye mbere yuko binjira mu ndege ngo berekeze muri iki gihugu bagiye gusohorezamo zimwe mu nzozi zabo.

Mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru, Chance yumvikanye avuga kuri Ben amagambo aryohereye, agira ati “Uyu Mugabo kumusobanurira umuntu utamuzi sinziko yamusobanukirwa nk’uko namuvuga, ariko mu magambo make, ni umugabo nifuzaga mu buzima, niba nawe usaba Imana umugabo mwiza wazasaba Imana ikazaguha umugabo umeze nkawe”Ben nawe ntiyazuyaje kuko yahise amwakiriza andi magambo yuzuye urukundo, agira ati “Uyu Mugore, ni umuntu untera umunezero, untera ibyishimo, iyo turi kumwe mba numva nta mushiha mfite, mba numva nta merewe nabi, mba numva merewe neza.”

Ben na Chance bajya kugenda bavuze ko gukorera ibitaramo muri Australia noneho kwinjira ari ubuntu nta kindi kiguzi, kuri bo nizo nzozi zabo, bivuzeko zabaye impamo. Ben, yagize ati “Izari inzozi zacu zo gukora bitanishyuza n’amafaranga nazo twabashije kuzigeraho, ni ukuvuga ko iki gitaramo tugiyemo ni free entry, kwinjira ni ubuntu.”

Ben yongeyeho ko bifuza ko no mu minsi iri imbere ibitaramo byose bakora haba mu Rwanda ndetse no hanze, Imana ibibafashijemo nk’uko babyifuza bazajya bareka abantu bakinjirira ubuntu nta kindi kiguzi batanze.

Ben na Chance bari mu gihugu cya Australia

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *