Ni ayahe mateka ari inyuma y’umusore ukiri muto wakoresheje imbaraga nyinshi kugirango agere aho ageze nkuko yabitangaje ubwo yagiranaga ikiganiro na Nkundagospel? Tuguhaye ikaze muri iyi nkuru uzumva hake.
Uyu munsi kuri Nkundagospel, mu gice cyacu cya ‘Bamenye’ twabahitiyemo kubajyana mu mateka y’umusore umaze kuba ikimenywa na bose kubera impano ye idasanzwe yo gucuranga cyangwa se gukubita ingoma nkuko benshi babivuga.
Amazina ye ni Lionel Syomphorien, ni umusore wihamirizako akijijwe yavutse ubwa kabiri akaba inking ikomeye cyane mu muziki wa hano mu Rwanda no muri aka karere cyane cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Lionel abanda bakunze kwita Franck, ni umuvuzi w’ingoma wabitangiriye mu itorero ryitwa New City of David (NCD) rihereye muri Repubulika iharanira Democrasi ya Congo. Iyi mpano ye yigaragaje ku myaka 13 ubwo yacurangiraga muri iri torero ryabo.
Mu 2012, Lionel yacurangiraga Umushumba we Dr Michee Kabongo I Bukavu na Uvira, nyuma aza gukomezanya na FIston Mtumbe watunguwe n’impano y’uyu mwana w’imyaka 14, yaramufashe bakajya bazengurukana mu ivugutumwa mu bice bitandukanye harimo nka Kalemie, Goma.
Frank yaje kugira amahirwe adasanzwe yo gucurangira no kwinjira mu itsinda rigari kandi ryari rimaze kuba ubukombe rizwi nka Shemeza Music, ryashinzwe rikanayoborwa na Apostle Appolinaire Habonimana.
Symphorien Lionel ari mu Burundi yabaye mu itorero Life Center Church ryari riyoboewe na Pasiteri Marc Kagisye na Pasiteri Depapa, aha niho yatangiriye gukoresha impano ye amaramaje yiyguriye umuziki.
Muri iyo myaka, Lionel yagenze ibihugu bitandukanye ava mu Burundi akajya mu Rwanda hose agiye mu biterane ariko yagaruka agakomeza kuba umwana mu rugo ku Itorero rye, Life Center Church.
Ntibyaje kugarukira aho kuko Lionel yaje gushinga itsinda ryitwa ‘Victory Music Band’ rigizwe n’abasore n’inkumi b’abahanga nka Eddy Sammy, Jeanot, Rebecca, Phrosine, Lydie, Rich n’abandi.
Symphorien yakomeje acurangira amakorali n’abahanzi batandukanye b’amazina akomeye mu muziki uhimbaza Imana ndetse no mu bandi basanzwe. Bamwe mubo bakoranye harimo nka Adonai worship team , Econet leo , Peace and love. Abandi yakoreye barimo abahanzi bo mu muziki usanzwe harimo nka Kidum kibido, Big Fizzo, Natacha, R flow, Chare Jazz band n’abandi benshi.
Nyuma y’imyaka myinshi akorera mu Burundi, yaje guhamagarwa n’amatorero yo mu Rwanda aho mu 2018 yaje kwerekeza.

Lionel ageze mu Rwanda yakiriwe n’Itorero God is Able Church riyoborwa na Pasiteri Henriette.
Nyuma y’igihe gito kitageze ku mwaka yatangiye kuba inyenyeri imurika kure mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana aho yacuranze muri concert ya mbere ya Pasteur Papane Bulware wari waturutse muri Afurika y’Epfo, akomereza no mu bindi bitaramo bikomeye nk’icyo True promises ministries yari yatumiyemo Benjamin Dube cyabereye ku Intare Arena, Rusororo, nyuma yahoo yakomeje gukorana n’abahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda barimo James and Daniela, Ben and Chance, Hymnos (Dedo na Naomi), Julius Kalimba, Bosco Nshuti, Jean Christian Irimbere, Christophe Ndayishimiye, Gaby Kamanzi, Gisubizo ministries, Alarm Ministries, Kingdom Ministries, Adrien Misigaro, Alexis Nkomezi, Fortrand Bigirimana ndetse n’abandi benshi tutarondora muri iyi nkuru.
Bimwe mu bihe bitazibagirana muri uyu murimo we akora, ni imuri 2020 ubwo Lionel yahuraga ndetse agatangira gukorana n’umuhanzi w’ikimenywa na bose, Israel Mbonyi.
Symphonel ahamya ko gukorana n’uyu muhanzi byamukuye ku rwego rumwe rukamugea ku rundi. IIsrael Mbonyi yamugiriye icyizere kidasanzwe ubona ko atigeze agirira undi muhanzi wese bakoranye, kuko kuva bamenyana nta hantu na hamwe uyu Muhanzi yigeze ajya gutaranira atari kumwe na Lionel ndetse na ha handi biba bisaba ko aba ari kumwe n’umucuranzi umwe gusa, uwo nta wundi aba ari Lionel.
Lione na Mbonyi bagendanye urugendo rukomeye kuko bazengurakanye mu bihugu bitandukanye birimo Israel, Uganda, Burundi, Kenya, Zimbabwe, France, Belgium, Denmark, Sweden, Netherlands kugeza uyu munsi bitegura kujya muri Tanzania. Icyo tutakirengagiza kindi nuko kuva Israel Mbonyi yamenyana nuyu musore, album zose amaze gukora Lionel harimo akaboko ke.