Abanditsi ba Bibiliya baciye amarenga y’ikoreshwa rya murandasi mu bihe byitwa iby’imperuka

Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje kwihuta, gusengera kuri murandasi (online prayers, live streaming) byabaye ibisanzwe ku Bakristu benshi hirya no hino ku isi. Ibi byatumye abantu bamwe bibaza niba abanditsi ba Bibiliya, banditse mu bihe bya kera cyane, barigeze gutekereza cyangwa gutanga ibimenyetso by’uko hari igihe gusenga bitazagarukira gusa mu nsengero z’ amatafari n’ amabuye ahubwo bizanagera no mu ikoranabuhanga.

Mu by’ ukuri Bibiliya ntiyigeze ivuga mu buryo bweruye ngo “Murandasi” cyangwa “ikoranabuhanga,” ariko hari imirongo igaragaza ko gusengana ukwizera bitagombera ahantu runaka. Yesu  ubwe yagize ati; “Igihe kigiye kuza, kandi kirasohoye, ubwo abasenga by’ ukuri bazasengera Data mu mwuka no mu kuri” (Yohana 4:23). Iyi mvugo yerekana ko igisobanuro nyamukuru cyo gusenga atari aho uri, ahubwo ari umutima n’ umwuka.

Pawulo na we yashimangiye ibyo Yesu yavuze, asaba abantu gusenga ubudahwema. Ati “Nimusenge ubudahwema” (1 Abatesalonike 5:17), ibi bikagaragaza ko isengesho ridasengwa bitewe n’ahantu runaka cyangwa igihe runaka. 

Abahanga mu by’iyobokamana bemeza ko Bibiliya yashyizeho ihame ryo gukoresha inzira zose zishoboka mu kugeza ubutumwa ku bantu benshi. 

Pawulo yaranditse ati; “Nabaye byose kuri bose, kugira ngo mbe nakiza bamwe” (1 Abakorinto 9:22). Ibi benshi babifata nk’ ihame ryemerera Itorero gukoresha n’ ikoranabuhanga ryo muri iki gihe ariko ubutumwa bugatangwa.

Nyakwigendera Papa Fransisiko mu kiganiro yahaye La Civiltà Cattolica mu 2019, yavuze ko ikoranabuhanga rishobora kuba inzira yo kugeza ubutumwa kure, bukanamenwa n’abatari bamenya Yesu nk’Umwami n’Umukiza. 

Yagize ati “Ikoranabuhanga, iyo rikoreshweje neza, rishobora kuba inzira yo kugeza Ivanjili n’ ihumure ku bantu benshi, cyane cyane abatagira uburyo bwo kugera ku nsengero.” Ibi byagaragaye cyane mu bihe bya COVID-19, aho amasengesho yo kuri murandasi yafashije abakristu gukomeza gusenga.

Abapasiteri n’ abigisha benshi na bo bagaruka kuri ibi, bakavuga ko ikoranabuhanga ridakwiye gutinwa, ahubwo ko ryaba umuyoboro w’ubutumwa bwiza.

Muri abo harimo n’Umushumba Rick Warren wigeze kwigisha ati; “Itorero ntirigomba gutinya ikoranabuhanga, kuko ubutumwa bw’ Imana buruta uburyo bunyuzwamo.”

 Ku Bakristu benshi, gusengera kuri murandasi si ugusimbuza burundu guteranira hamwe, ahubwo ni ukwagura inzira zo kugumana isano n’ Imana n’ abandi mu bihe bidasanzwe.

More From Author

Miss Kundwa Doriane yavuze imyato Apostle Mignonne wamubere umubyeyi 

Musenyeri Edouard Sinayobye yasangiye iminsi mikuru n’abahoze mu buraya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *