Urupfu rw’umubyeyi n’indirimbo zangiritse: Ibyagerageje kudindiza Richard Nick wagarutse mu Rwanda

Umuramyi Richard Nick Ngendahayo yagarutse mu Rwanda, aho ateganya gukorera igitaramo cya Niwe Healing Concert Edition II, kizabera muri BK Arena ku wa 28 Ugushyingo 2026.

Yagarutse ku bihe bikomeye yanyuzemo birimo kubura umubyeyi we, indirimbo ze zangiritse, n’uko ibyo byadindije ibikorwa bye bya muzika, ariko ntibimubuze gukomeza umurimo w’Imana.

Yabigarutseho ku wa 10 Ugushyingo 2026, ubwo yageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, aho yari ategerejwe n’itangazamakuru. Yavuze ko yishimiye kongera guhura n’abakunzi be, anabizeza ko igitaramo ategura kizaba umwanya udasanzwe wo kuramya no guhimbaza Imana.

Richard Nick yavuze ko igitaramo cya kabiri cya Niwe Healing Concert cyateguwe nyuma y’uko abakunzi be basabye ko kiba ngarukamwaka, kandi ko kuri iyi nshuro Pastor Julienne Kabanda ari we uzigisha Ijambo ry’Imana.

Uyu muramyi yanagarutse ku mpamvu amaze igihe adasohora indirimbo nyinshi nk’uko abakunzi be babyifuza. Yavuze ko afite album nshya yise “Mutima Vol. 3”, igizwe n’indirimbo 11, ariko ko ibikorwa byo kuyitunganya byagiye bihura n’imbogamizi zitandukanye.

Muri zo harimo igihe mudasobwa, server na disiki yakoreragaho byahiye, bigatuma indirimbo yari amaze igihe akoraho zangirika. Nubwo byamubayeho, yavuze ko bitamuciye intege kuko afite izindi ndirimbo nyinshi ziteguye kandi sishobora gusohoka vuba.

Yavuze kandi ko urupfu rw’umubyeyi we mu mezi ashize rwamushenguye cyane, rukaba rwaragize uruhare mu kudindiza ibikorwa bye. Icyakora, yashimangiye ko Imana yamuhaye imbaraga zo kumukomeza, nubwo kwakira ko uwo mubyeyi we atazongera kumuba hafi mu bihe by’ingenzi biri mu bigora kwakira, avuga ko muri byose ari gushima Imana.

Richard Nick yatangaje ko agiye gushyira hanze indirimbo nshya yise “Bizaba”, izakurikirwa na “Niho Nduhukira”. Izi ndirimbo ziri mu zizaba zigize album ye nshya “Mutima Vol. 3”, ateganya kumurikira abakunzi be muri Niwe Healing Concert Edition II.

Richard Nick Ngendahayo yatangiye urugendo rwa muzika mu 2000, amenyekana cyane mu myaka yakurikiyeho binyuze mu ndirimbo zirimo “Niwe”, “Ibuka”, “Mbwira Ibyo Ushaka” na “Yambaye Icyubahiro”. Mu 2006 yasohoye album “Niwe”, naho mu 2010 yimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakomereje umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana.

More From Author

Love Family Choir yashyize hanze indirimbo “Ooh Yesu” ivuga ku mahoro n’ibyishimo bibonerwa muri Kristo Yesu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *