Nari ntaraba muzima” Bill RUZIMA yatanze ubuhamya bwakoze ku mitima y’abitabiriye igitaramo cya ‘Selah Concert III’ – Camp Kigali

Umuhanzi Bill Ruzima wamenyekanye mu itsinda rya Yemba Voice, yatanze ubuhamya ku buzima yanyuzemo ubwo yari yarabaswe n’ibiyobyabwenge, agaragaza ko iby’Isi yigeze kubona nk’ibimushimisha byamukururiraga mu nzira mbi. Yavuze ko ubu yahisemo guhindura icyerekezo cy’ubuzima bwe, akegurira Imana ubuzima bwe n’impano ye.

Ibi yabigarutseho ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, ubwo yari yitabiriye igitaramo cya New Melody Choir cyiswe ‘Selah Concert III’, cyabereye muri Camp Kigali. Ni igitaramo cyaririmbyemo New Melody Choir, Papy Clever na Dorcas, Sam Rwibasira na True Promises Ministry, cyitabirwa n’abandi barimo Hon. Bamporiki Edouard, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri.

Bill Ruzima yatanze ubu buhamya mu magambo yuzuyemo amarangamutima, agaragaza ko hari igihe umuntu ashobora kwibwira ko ibyishimo biri mu byo akurikirana, nyamara bikarangira bimwambuye amahoro. Yavuze ko iby’Isi bishobora kugaragara nk’ibiryoshye, ariko bikagira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu.

Yagize ati: “Mwaragiye mubika ibanga ryanyu gusa, ab’Isi ntitwamenya ko Alleluya zibohora. Tubura amahoro, tubura aho tuyashakira. Mbega ngo iby’Isi biraryoha biryana, mbega ibyaha ngo biraryoha biryana” ariko Yesu we yatwibukije urukundo rwe.

Yakomeje avuga ko hari ibyaha umuntu ashobora kubanza kubona nk’ibimushimisha, ariko bikarangira bimushyize mu buzima bwo kubura amahoro. Yagaragaje ko urukundo n’imbabazi bya Yesu ari byo byamufashije kongera kubona icyerekezo.

Yakomeje ati” Twabuze amahoro, ariko Yesu yatwibukije urukundo rwe, anyibutsa ko na Pawulo na Petero bose yabakunze, kugeza ubwo banditse ibitabo bivuga ubutumwa bwa Yesu. Ubwo se ni izihe mbabazi ziruta iza Yesu?”

Bill Ruzima yaririye imbere y’abitabiriye igitaramo

Mu gukomeza ubuhamya bwe, Bill Ruzima ntiyigeze ahisha amarangamutima ubwo yagarukaga ku buryo yahindutse, agaragaza ko hari igihe yafataga ibikorwa byo kuramya Imana nk’ibitari ibye, ariko nyuma akaza gusobanukirwa n’agaciro kabyo.

Yavuze ko hari igihe we na bagenzi be babonaga abantu bagaragaza amarangamutima mu bikorwa by’iyobokamana bakabifata nk’iubusazi, nyamara ubu akaba yarabisobanukiwe.

Ati: “Mana we mureke ndiriye, kuko twaravugaga ngo biriya ni iby’abasazi, reka dusare Mana we ariko se Mana we, reka turire, ariko Mana, ni ku bw’ibyishimo Mana we.”

Yakomeje ati “Ntabwo Imana yemeye ko ndwara, ngo yemere ko mpfa, nari rupfu, nari ntaraba ruzima, oya ariko Mana we, Yesu ni mwiza, uri mwiza n’ukuri Mana uri mwiza, Amen.”

Bill Ruzima yafunzwe mu bihe bitandukanye, azira gukoresha ibiyobwabwenge.

Ku wa 15 Ugushyingo 2025, Bill Ruzima yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gukoresha no gutunda urumogi.

Amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru birimo InyaRwanda icyo gihe yagaragazaga ko uyu muhanzi yemereye ubugenzacyaha ko yari amaze igihe akoresha urumogi, kuva mu 2022.

Ku wa 19 Ugushyingo 2025, yoherejwe mu kigo cya Huye Isange Rehabilitation Center kugira ngo yitabweho n’abaganga, afashwe guhangana n’ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, icyo gihe yemeje ko Bill yajyanywe muri icyo kigo kugira ngo ahabwe ubuvuzi n’ubufasha bukenewe, aho gukomeza gukurikiranwa mu buryo busanzwe bw’ifungwa.

Nyuma yo kumara igihe muri icyo kigo, Bill Ruzima yaje kukivamo mu mpera za Ukuboza 2025. Icyo gihe, amakuru yatangajwe n’inshuti ze yagaragazaga ko yari yatangiye guhindura imibereho, ndetse akiyegereza Itorero rya ADEPR, aho yari asigaye asengera.

Ku wa 19 Gashyantare 2026, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru, Bill yongeye kugaruka ku byamubayeho, ashimira uburyo inzego za Leta zamufashije kubona ko yari akeneye guhindura imibereho, akajyanwa mu kigo ngororamuco aho gufungwa gusa.

Yasobanuye ko koko yari asanzwe akoresha urumogi, ariko ahakana ko yaba yararucuruzaga.

Yagize ati: “Ibyo gutunda byo ntabwo mbikora pe, ariko kuba naranywaga akantu (urumogi) narakanywaga kubera ko nabaye mu Budage byemewe.”

Yakomeje avuga ko igihe yamaze adakoresha urumogi cyamufashije gusobanukirwa ko umuntu ashobora kubaho neza atarukoresha.

Ati: “Hari igihe uba ukanywa wumva ntacyo bigutwaye, ariko iyo wicaye ahantu utagafata, icya mbere umenya ko wabaho utakanywa.”

Yongeyeho ko yaje gusobanukirwa ko gukoresha ibiyobyabwenge byari byaramudindije mu iterambere, bityo kubireka bikamuha umwanya wo kwisubiraho no kongera gutekereza ku buzima bwe.

Mu 2025, nyuma y’igihe yari amaze mu Budage, yagarutse mu Rwanda, avuga ko yifuza gukomeza gusangiza Abanyarwanda impano ye. Yanateguye igitaramo cye bwite yise ‘Cy’Imana Concert I’, cyabaye ku wa 11 Nyakanga 2025.

Ku rundi ruhande, New Melody Choir yateguye Selah Concert III nyuma y’imyaka umunani, kikaba cyari igitaramo cyihariye mu rugendo rw’iri tsinda.

New Melody Choir ni itsinda rigizwe n’abaririmbyi baturuka mu matorero atandukanye ya Gikristo, rimaze kumenyekana mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zirimo ‘Yarambabariye’, ‘Ndakwiringiye’, ‘Imana Ntisinzira’, ‘Ndashimira Umwami’, ‘Nuzuye Ibyishimo’ na ‘Yego’.

Muri Selah Concert III, ryifatanyije n’abandi bahanzi n’amatsinda arimo True Promises Ministry, Papy Clever na Dorcas ndetse na Sam Rwibasira.

Kuba Bill Ruzima yarahisemo gutanga ubuhamya bwe muri iki gitaramo byongeye kugaragaza uruhare ibihangano n’ibikorwa byo kuramya no guhimbaza Imana bishobora kugira mu gutuma abantu batekereza ku buzima bwabo, bakisuzuma ndetse bakongera kubona icyerekezo.

Ku muntu wari umaze kumenyekana mu muziki, akaza kunyura mu bihe bikomeye bifitanye isano n’ibiyobyabwenge, amagambo ya Bill Ruzima muri Selah Concert III agaragaza igice gishya cy’urugendo rwe, aho avuga ko yahisemo guhindura ubuzima no gukorera Imana.

Yasoje ubuhamya bwe ashimangira ko Yesu ari mwiza, amagambo agaragaza umutima wo gushimira Imana no kwemera amahirwe mashya yo kubaho.

More From Author

Chorale Urumuri ya ADEPR Rukurazo yahumurije abaremerewe n’imitwaro mu ndirimbo “Bisunike”

Donard Trump yavuze ko yizera ko azajya mu ijuru napfa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *