Israel Mbonyi, The Ben, Apôtre Mignonne bari mu bitabiriye igitaramo cya ‘Gisubizo Ministry’ cyabereye Camp- Kigali

Abahanzi barimo The Ben, Israel Mbonyi, René Patrick n’umugore we Tracy bari mu bitabiriye igitaramo cya Gisubizo Ministry cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa 13 Nzeri 2026.

Iki gitaramo cyiswe Worship Legacy Concert Season 7, gitegurwa na Gisubizo Ministry mu rwego rwo gusigasira umurage wo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse no kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi binyuze mu muziki.

Mu baririmbye muri iki gitaramo, The Ben yafatanyije na Gisubizo Ministry mu ndirimbo “Nabaye Umwe n’Imana”, mu gihe Israel Mbonyi, René Patrick na Tracy na bo bataramiye abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Ku ruhande rw’ubutumwa bw’Ijambo ry’Imana, Apôtre Mignonne Kabera ni we wabwirije, mu gitaramo cyaranzwe no kuramya, guhimbaza no gutanga ubutumwa bwubaka.

Worship Legacy Concert yatangiye mu 2018, aho igitaramo cya mbere cyabereye muri Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama. Kuri iyi nshuro ya karindwi, Gisubizo Ministry yahisemo gukorera igitaramo muri Camp Kigali.

Gisubizo Ministry yatangiye mu 2004 i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, ikaba yaragutse ikagira amashami arenga 35 hirya no hino ku Isi, muri Afurika, Amerika, u Burayi, Australia na Aziya.

More From Author

Amatike agiye gushira! The Ben yemeje ko azitabira igitaramo cya Gisubizo Ministries bakoranye indirimbo

Aline Gahongayire agiye gususurutsa abazitabira igitaramo ‘Bi-weekly Kingdom Nights’ muri Kigali Universe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *